IGIHE

U Bufaransa: Rurageretse hagati y’Abapolisi n’abanyeshuri bafunze amashuri mu myigaragambyo

0 29-09-2026 - saa 17:48, IGIHE

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Bufaransa babyukiye mu myigaragambyo bafunga imiryango y’amashuri y’amashuri mu mijyi itandukanye y’igihugu, basaba ko habaho kunoza imikorere y’amashuri no kongera abarimu, abapolisi bajya guhangana na bo.

Ibi byabaye mu gihe ihuriro ry’abakozi ryari ryateguye umunsi w’imyigaragambyo yo kwamagana ingengo y’imari iteganya igabanyuka ry’amafaranga yateguwe na Guverinoma ya iriho ubu.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batwitse ibikoresho bijugunywamo imyanda ndetse batera ibintu bitandukanye ku bapolisi, abapolisi bitabara babakubita inkoni n’imyuka iryana mu maso.
Iyi myigaragambyo yabereye mu mashuri yisumbuye yo mu Bufaransa, aho abanyeshuri biga barara mu bigo.

Kuva mu cyumweru gishize, abanyeshuri batangiye imyigaragambyo imbere y’amashuri yabo, bavuga ko batishimiye gahunda y’amasomo, ubwinshi bw’abanyeshuri mu byumba by’amashuri, ikibazo cy’ibura ry’abarimu ndetse n’ubushyuhe bukabije bwagaragaye mu byumba by’amashuri mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Iyi myigaragambyo yatangiriye mu gace ka Île-de-France hafi y’umurwa mukuru Paris, ariko nyuma ikwira no mu yindi mijyi itandukanye mu gihugu.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri 338 yagizweho ingaruka n’imyigaragambyo cyangwa ibikorwa bihagarika imirimo kuva mu gitondo cyo ku wa Kabiri. Muri ayo, amashuri 40 yari yafunzwe n’abanyeshuri, mu gihe andi 44 yari hafi gufungwa.

Ku wa Kabiri kandi, abantu 40 batawe muri yombi, naho abantu 10, barimo abanyeshuri n’abakozi b’amashuri, barakomereka.

Mu ishuri rimwe ryo mu nkengero za Paris, abarimu bakoze umurongo bazengurutse abanyeshuri bari mu myigaragambyo kugira ngo babarinde guhangana n’abapolisi.

Muri Lille, mu majyaruguru y’u Bufaransa, umumyamakuru ufata amafoto wa AFP yavuze ko abanyeshuri bari bambaye udupfukamunwa mu maso bateraniye imbere y’ishuri Lycée César Baggio, batwika ibikoresho byo bijugunywamo imyanda.

Ibikorwremezo birimo aho imodoka zitwara abantu zihagarara n’ibyapa byamamaza byangijwe, mu gihe amacupa, amabuye n’ibindi bintu byaterwaga ku bapolisi, na bo bagakoresha imyuka iryana mu maso.

Mu mujyi wa Nantes uri mu burengerazuba bw’igihugu, abanyeshuri bashyize hamwe ibikoresho byinshi bijugunywamo imyanda kugira ngo babuze abantu kwinjira mu ishuri Lycée Gabriel Guist’hau. I Paris na ho habayeho guhangana hagati y’abanyeshuri bagera kuri 30 n’abapolisi bari ku ishuri Arago.

Imirwano nk’iyi yanabaye mu mijyi nka Marseille iri mu majyepfo y’igihugu, Bordeaux iri mu burengerazuba ndetse na Lyon iri mu majyepfo y’uburasirazuba.

Iyi myigaragambyo y’abanyeshuri yabaye mu gihe ihuriro ry’abakozi ryateguraga imyigaragambyo n’imyigaragambyo yo guhagarika akazi mu gihugu hose, kubera kutishimira ingengo y’imari ya Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu, ushyigikiwe na Perezida Emmanuel Macron.

Abakozi bahagaritse imirimo bakoze urugendo mu mijyi itandukanye, harimo na Paris.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi CGT, Sophie Binet, yabwiye televiziyo BFM TV ati “Uburakari ni bwinshi cyane. Ndasaba Guverinoma kwita ku byo abakozi basaba no kuvugurura umushinga w’ingengo y’imari, kuko uteje ikibazo ku gihugu kandi ushobora kudushyira mu bibazo by’ubukungu byihuse.”

Byasabye ko polisi yitabaza imyuka iryana mu maso
Abanyeshuri bo mu Bufaransa babyukiye mu myigaragambyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza