IGIHE

U Bufaransa: Imyigaragambyo y’abanyeshuri yanditse amateka

0 6-10-2026 - saa 23:03, IGIHE

Imyigaragambyo y’abanyeshuri yakwirakwiye mu Bufaransa ku wa 6 Ukwakira 2026, abarimu n’ababyeyi bifatanya na bo kwamagana ibibazo biri mu mashuri. Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yavuze ko ari imyigaragambyo y’abanyeshuri yaranzwe n’urugomo rukomeye kurusha iyindi yabayeho mu myaka myinshi ishize.

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko abantu barenga 250.000 bitabiriye imyigaragambyo mu mijyi itandukanye, mu gihe abayiteguye bavuze ko bari 450.000. Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi mu gutatanya amatsinda yakoraga urugomo i Paris, Strasbourg, Rennes na Toulouse.

Lecornu yabwiye abadepite ko nibura abangavu n’ingimbi 215 n’abakozi b’amashuri 85 bari bamaze gukomerekera mu mirwano. Ibiro bye byatangaje ko abapolisi barenga 700 na bo bakomeretse. Ku wa Mbere, umwana w’ingimbi yacikiye ikiganza muri iyi myigaragambyo.

Ku wa Kabiri gusa, Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko abantu 488 batawe muri yombi, abashinzwe umutekano 48 barakomereka. Polisi y’i Paris yavuze ko abantu hafi 300, benshi bipfutse mu maso, ari bo bashyamiranye n’inzego z’umutekano. Amaduka amwe yangijwe.

Iyi myigaragambyo yatangiye muri Nzeri mu duce dukenye twa Paris, ikwira igihugu. Abanyeshuri binubira abarimu badahagije, amafaranga make agenerwa amashuri n’inyubako zititabwaho, zirimo iziva amazi n’izibasiwe n’imbeba.

Ihuriro ry’Abanyeshuri bo mu Mashuri Yisumbuye ryavuze ko amashuri arenga kimwe cya kabiri cy’ayo mu gihugu yafunze uwo munsi. Inzego zimwe z’uburezi zagerageje kwimurira amasomo kuri internet.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyeshuri n’ababyeyi bashinje ubutegetsi gukoresha imbaraga z’umurengera ku bana. Guverinoma yo yavuze ko abantu bo batarebwa n’iyo myigaragambyo bayinjiyemo, hamwe na hamwe ihinduka urugomo.

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko ku wa Mbere abantu barenga 1.800 batawe muri yimbi bakurikiranyweho ibyaha itasobanuye, barimo abana 1.483.

Lecornu yategetse abaminisitiri gushakira ibisubizo ibibazo by’abanyeshuri, birimo gusimbura abarimu basibye, gusuzuma amasaha y’amasomo kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no kongera igihe cy’ikiruhuko cya saa sita.

Guverinoma izanasuzuma ibikenewe mu gusana inyubako z’amashuri zishaje. Abaminisitiri basabwe gutanga ibyifuzo bya mbere bitarenze impera z’Ukwakira. Ababyeyi bamwe bavuze ko amagambo ya Guverinoma adahagije kugira ngo imibereho y’abana babo ihinduke.

Icyakora kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa amavugurura bizagorana, kuko igihugu gifite imyenda yiyongera n’ubukungu butera imbere ku muvuduko uri hasi cyane. Mu cyumweru gishize, inyungu ku mpapuro mpeshamwenda yarenze 5%, zigera ku rwego rwo hejuru mu myaka 24 ishize.

Reuters igaragza ko amafaranga u Bufaransa bushora mu burezi atiyongereye ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro. Isuzuma rya PISA 2025 ryerekana kandi ko abanyeshuri babwo batsinda munsi y’abo mu bindi bihugu bya OECD, Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere urimo ibihugu bitandukanye.

Ababyeyi n'abarimu na bo bageze aho biroha mu myigaragambyo
Abigaragambya banahanganaga na polisi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza