Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yategetse ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa A400M yoherezwa gufasha mu bikorwa byo kuzimya inkongi zikomeje kwibasira amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Iyi ndege igomba gutangira gukoreshwa ku wa 25 Nyakanga 2026, ikazashyirwaho ibikoresho biyifasha kurekura toni 20 z’ibizimya umuriro. Ubwo bushobozi bungana n’ubw’indege ebyiri zo mu bwoko bwa Dash zisanzwe zifashishwa mu kuzimya inkongi.
Abazimya umuriro bagera ku 100 bo mu Mujyi wa Paris na bo boherejwe mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa. Umuyobozi w’abazimya umuriro ba Paris, Arnaud de Cacqueray, yavuze ko bazibanda cyane ku bikorwa byo kurwanya inkongi zo mu mashyamba.
Abakora ibikorwa by’ubutabazi bamaze iminsi itatu bahanganye n’umuriro mu gace ka Gironde, ndetse no hafi y’Umujyi wa Biscarrosse mu gace ka Landes. Abashinzwe kuzimya umuriro 45 bo muri Paris n’imodoka esheshatu bari bamaze koherezwa muri Gironde.
Izo nkongi zimaze gutuma abarenga 140.000 bahunga, mu gihe hegitari 22.000 zimaze gukongoka. Abaturage bo mu mijyi iri hafi ya Bordeaux na bo bategetswe kwimuka “mu rwego rwo kwirinda.”
Lecornu yavuze ko abasirikare bagera kuri 500 bongerewe mu bikorwa byo “gufasha abazimyamuriro.”
Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko u Bufaransa bwasabye ubufasha bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Yakomeje agira ati “Ndasaba abaturage bacu gukomeza kuba maso. Buri gikorwa kigira uruhare mu kurinda ubuzima bwacu, ingo zacu, amashyamba n’ibidukikije.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!