U Bufaransa bwahagaritse ikoreshwa rya grenade zikoreshwa mu gutatanya abigaragambya, nyuma y’uko umwana w’imyaka 15 acitse ikiganza mu myigaragambyo y’abanyeshuri yabereye mu Mujyi wa Lens ku wa Mbere.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yavuze ko yasabye guhagarika izo grenade kugeza igihe ibyabaye bizasobanukira, kuko abigaragambya n’abayobozi batanga amakuru avuguruzanya.
Uwo mwana yakomerekeye hafi y’ishuri ryisumbuye rya Auguste Béhal, mu Majyaruguru y’u Bufaransa, hafi ya Lille. Abategetsi bavuga ko yatoraguye grenade igaturika, ariko abanyeshuri bavuga ko yamukubise nyuma yo guterwa n’umupolisi.
Uhagarariye leta muri ako gace yavuze ko byabaye ubwo abapolisi bari bahanganye n’abanyeshuri bari hagati ya 200 na 250, babateraga amabuye n’ibikoresho biturika bikoreshwa mu birori.
Izo grenade zifatwa nk’intwaro zitagenewe kwica, ariko iyo zituritse zirekura udupira duto twa kawucu. Amatsinda atandukanye ashinja polisi gukoresha imbaraga z’umurengera ku rubyiruko.
Nuñez yabwiye radiyo RTL ko urwego rugenzura imikorere ya Polisi, IGPN, rwatangiye iperereza, kugira ngo harebwe niba imbaraga zakoreshejwe mu myigaragambyo zari zikwiye.
Yashimangiye ko iyo hakekwa ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera, hakorwa iperereza avuga ko Guverinoma ifite inshingano zo kurinda abanyeshuri.
Hari kandi umwana w’imyaka 14 wakubiswe grenade y’umwuka uryana mu maso mu cyumweru gishize, i Saint-Ouen-l’Aumône. Umwunganizi we yavuze ko yatakaje amenyo menshi, anangirika urwasaya. Umupolisi akurikiranywe kuri ibyo byabaye.
Ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku cyaha cyo kugerageza kwica, nyuma y’uko umunyeshuri w’imyaka 17 yavuze ko umupolisi yamudubitse umutwe mu mazi, ashaka kumufata hafi y’umugezi i Belfort.
Imyigaragambyo yatangiye hagati muri Nzeri ikomeje guhungabanya amasomo. Ku wa Gatatu, amashuri arenga 500 yari yafunze burundu cyangwa igice cyayo.
Ku wa Kabiri abantu ibihumbi amagana bigaragambije basaba ko ibijyanye n’amashuri birushaho kunozwa. Mu mijyi imwe, polisi yakoresheje umwuka uryana mu maso n’imodoka zitera amazi. Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko abantu 488 bafashwe, naho abashinzwe umutekano 43 barakomereka.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yamaganye urugomo rwagaragaye muri imwe muri iyo myigaragambyo. Yavuze ko kuva yatangira, abanyeshuri 215, abakozi 85 n’abapolisi 715 bakomeretse. Abantu barenga 6500 bahagaritswe na polisi cyangwa barafashwe.
Perezida Emmanuel Macron yagiranye inama y’igitaraganya na Lecornu n’abandi baminisitiri ku wa Kabiri nijoro, bashaka uko iki kibazo cyakemuka.
Guverinoma yavuze ko abigaragambije ku wa Kabiri barenze ibihumbi 250, ariko amashyirahamwe y’abanyeshuri avuga ko bari ibihumbi 450. Ayo mashyirahamwe ateganya indi myigaragambyo ku wa Kane i Paris no mu yindi mijyi.
Ryad Rani, uyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye USL, yasabye Nuñez guturisha abapolisi no kubasaba kwirinda gukabya mu bikorwa byo guhangana n’abanyeshuri mu myigaragambyo hirya no hino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!