IGIHE

U Bufaransa bugiye kugenzura ikitaraganya ibyaha ibihumbi 70 biregwamo abasambanyije abana

0 9-06-2026 - saa 12:47, IGIHE

Ubushinjacyaha mu Bufaransa bwategetswe kugenzura ibibazo ibihumbi 70 bijyanye no guhohotera abana nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 11 rwagaragaje ibihanga mu butabera bw’iki gihugu.

Mu cyumweru gishize ni bwo Polisi yabonye umurambo w’umwana w’umukobwa wiswe Lyhanna mu bubiko bw’ibinyampeke butagikoreshwa buri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa. Hari nyuma y’igihe gito uyu mwana aburiwe irengero muri komini ya Fleurance.

Nyuma y’iki kibazo hatawe muri yombi umugabo witwa Jerome B. w’imyaka 41 ufite umwana wigaga hamwe na Lyhanna.

Ibintu byafashe indi ntera ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko uyu mugabo yakurikiranyweho ibyaha agahishyi birimo no guhohotera abana, icyakora ntabiryozwe.

Bijyanye n’uyu mujinya w’umuranduranzuzi, Minisitiri w’Ubutabera w’u Bufaransa, Gerald Darmanin, ku wa 8 Kamena 2026, yategetse ko ubushinjacyaha bw’iki gihugu bukwiriye kuba bwakurikiranye ibibazo 70.000 birimo ibijyanye no guhohotera abana. Ubushinjacyaha bwasabwe ko bukwiriye kuba bwabikozeho bitarenze ku wa 14 Nyakanga 2026.

Gerald Darmanin yavuze ko ibyabaye kuri uyu mwana ari ugutsindwa gukomeye k’u Bufaransa n’ubutabera bwabwo, icyakora agaragaza ko bari gukurikirana ikibazo cya Lyhanna.

Minisitiri Gerald Darmanin kandi yahurije hamwe abashinjacyaha b’u Bufaransa abibutsa ko uzateshuka kuri iki cyemezo cyangwa akabigendamo biguru ntege azahanwa bikomeye.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yamaganye ibi bikorwa, asaba ko hagomba kumenyekana icyabaye kugira ngo uyu muryango w’uyu mwana udahabwa ubutabera.

Abarenga 6000 bakoze urugendo rwo guha icyubahiro Lyhanna, mu gihe abantu bo mu nzego zishinzwe kurengera abana n’abaharanira uburenganzira bw’igitsinagore bari gusaba Minisitiri Gerald Darmanin.

Ikibazo cyo guhotera abana mu Bufaransa gikomeje gufata indi ntera aho, byibuze 58% by’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye byagaragaye mu mwaka ushize ku gitsina ari ibyakorewe abana bato.

Urupfu rwa Lyhanna wo mu Bufaransa rwakanguye abantu benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza