IGIHE

U Bufaransa: Abimukira barenga 150 batabawe yuma y’uko ubwato barimo buhiye

0 4-08-2026 - saa 12:59, IGIHE

Abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko abimukira barenga 150 batabawe nyuma y’uko ubwato bari barimo bugiye kwambuka muri La Manche bufashwe n’umuriro ku wa Kabiri mu gitondo.

Uwo bwato bwari bugiye kwambuka bujya mu Bwongereza, moteri yabwo yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Byatangajwe ko abantu 157 ari bo batabawe bajyanwa ku cyambu cya Boulogne-sur-Mer. Ntibyigeze bitangazwa niba hari abakomeretse cyangwa abahasize ubuzima.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, atangaje ko guverinoma ye izakomeza gushyira imbaraga mu kugabanya umubare w’abantu binjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto.

Abimukira 157 batabawe mu nyanja berekeza mu Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza