Umuyobozi wa Polisi y’i Paris, Patrice Faure, yavuze ko imyigaragambyo y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Bufaransa ikomeje gufata indi ntera kuko imaze gukwirakwira mu gihugu hose, aho ubu abarenga 5000 bamaze gutabwa muri yombi.
Patrice Faure, yasabye aba banyeshuri kuyikora mu mahoro birinda urugomo ndetse no kwangiza ibintu cyangwa inzego z’umutekano zikazafata ingamba zikomeye zo kuyihashya.
Imyigaragambyo yatangiriye i Paris mu cyumweru gishize, iza gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abigaragambya basaba Guverinoma y’u Bufaransa iyobowe na Perezida Emmanuel Macron gukemura ibibazo bibangamiye birimo ubucucike mu byumba by’amashuri, ibura ry’abarimu n’abasimbura babo, intebe nke ndetse n’inyubako zishaje.
Kuva iyi myigaragambyo yatangira ku wa mbere mu cyumweru gishize, abarenga 5000 biganjemo ingimbi n’abangavu, batawe muri yombi mu gihugu hose, abandi benshi barakomereka.
Ku wa 3 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa Polisi y’u Bufaransa, Agathe Foucault yabwiye Radio ya RTL ko abapolisi barenga 600 bamaze gukomereka muri iyi myigaragambyo.
Yakomeje avuga ko abarimu n’abandi baturage basanzwe bagabweho ibitero, mu gihe ibyangijwe bibariwa mu gaciro k’ama miliyoni menshi y’Amayero.
Mu ibaruwa ifunguye, Umuyobozi wa Polisi y’i Paris, Patrice Faure, yashyize kuri X mbere y’indi myigaragambyo iteganyijwe gutangira ku wa Kabiri muri iki cyumweru.
Yavuze ko abenshi mu batangije iyi myigaragambyo batawe muri yombi, asaba abanyeshuri kureka ibikorwa by’urugomo bari gukora birimo gufunga amashuri ndetse no guteza imvururu, bakaba bayikora mu mahoro ntacyo bangije.
Ati “Igihe kirageze ngo mugire icyo mukora mu buryo bwuje amahoro.”
Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kurinda abana babo gushukwa n’abo yise “Abanyamwuga mu guteza imvururu” hamwe n’ababashyigikiye.
Ihuriro ry’abanyeshuri ryahamagariye abanyeshuri kwitabira umunsi w’imyigaragambyo mu gihugu hose uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026.
Ku rundi ruhande abashinzwe umutekano bafite impugenge ko iyi myigaragambyo iteganyijwe ishobora kongera kugaragaramo urugomo ndetse n’ibindi.
Imyigaragambyo iri kuba mu gihe Guverinoma y’u Bufaransa iri gutegura ingengo y’imari ya 2027, aho amafaranga agenewe uburezi ashobora kwiyongera ku kigero cya 1,7%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!