Abakozi ba sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage ya Lufthansa bakomerekeye mu mpanuka y’indege yabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Frankfurt mu Budage nyuma y’uko ibyuma bifungwamo amapine y’imbere bivunitse.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 4 Kamena 2026 mu masaha ya saa sita mu Budage.
Ni impanuka yakozwe n’indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-9 Dreamliner bitewe n’uko ibyuma bifungwamo amapine byavunitse mu buryo butunguranye igice cyayo cy’imbere gihita cyisekura hasi.
Reuters yanditse ko ibyo byabaye mu gihe iyo ndege yari iri kwitegura guhaguruka ngo ikore urugendo rwari rwahawe kode ya LH450 rwari kwerekeza i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuvugizi wa Lufthansa yagize ati “Mu gihe indege yari iparitse, igice cyayo gifungwamo amapine y’imbere cyavunitse mu buryo butunguranye. Icyo gihe yari irimo abakozi bo mu ndege n’abandi bakorera ku kibuga cy’indege, ariko abagenzi bari batarinjira mu ndege.”
Yakomeje avuga ko abakozi benshi bakomerekeye muri iyo mpanuka ariko bahise bahabwa ubuvuzi.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo ndege ivunika icyo cyuma maze igice cyayo cyo munsi gihita cyisekura ku butaka n’ingufu nyinshi ku buryo abarimo imbere bahungabanye cyane ndetse mu gice cy’inyuma cyayo hacumbye umwotsi w’umukara.
Igice cy’imbere cy’iyo ndege twagereranya n’umutwe w’indege cyabaye nk’igitandukana na yo kigana hasi kuko bya byuma bikimara kuvunika amapine yahise afunguka aragenda.
Lufthansa yatangaje ko yahise ishyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana iki kibazo byihutirwa ndetse ko iri gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye ibyo byuma kuvunika.
Uruganda Boeing rukora izi ndege rwemeje ko rwamenyeshejwe iby’iyi mpanuka kandi ko ruri gufasha Lufthansa mu gukemura icyo kibazo.
Indege ya Boeing 787-9 Dreamliner yakoze iyi mpanuka ni imwe mu ndege nshya Lufthansa yari iherutse kugura kuko yatangiye gukora ingendo hagati muri Mutarama 2026.
Iyo ndege yari yaguzwe muri gahunda ya Lufthansa yo gusimbuza buhoro buhoro indege zayo zishaje kandi zikoresha amavuta menshi zigasimbuzwa izigezweho kandi zikoresha amavuta make zirimo izo za Boeing 787-9 Dreamliner.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!