IGIHE

U Budage bwashinje u Burusiya kugaba igitero cya drone ku kibuga cy’indege cya Leipzig

0 1-09-2026 - saa 18:48, IGIHE

U Budage bwashinje u Burusiya kugira uruhare mu gitero cya drone cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle mu kwezi gushize.

Drone yari ihetse igisasu yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle, giherereye mu burasirazuba bw’u Budage hafi y’aho indege zitwara imizigo zerekeza muri Ukraine zihagurukira.

Iyi drone ntiyaturitse kuko igisasu yari ihetse kitakoraga neza. Abashakashatsi bakeka kandi ko indi drone yaba yaragonze indege itwara imizigo yari hafi aho. Indi drone ngo yabonetse hafi y’ikibuga cy’indege nyuma y’iminsi 10.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Budage, Alexander Dobrindt, yavuze ko iki gitero gikurikira uburyo buzwi bwo gukoresha ibikorwa by’ubutasi no guhungabanya umutekano bikorwa n’u Burusiya mu Burayi, kandi ko hari icyizere ko u Budage bushobora kongera kwibasirwa.

Abahanga mu by’umutekano bavuze ko u Burusiya bushobora kuba buri inyuma y’iki gitero, ariko u Burusiya bwakomeje guhakana ko bufite aho buhuriye n’ibyo birego.

Ikibuga cy’indege cya Leipzig/Halle gikoreshwa n’ingabo z’u Budage ndetse n’umuryango w’ubutabarane, NATO mu gutwara ibikoresho bya gisirikare. Ni na hamwe mu hantu hifashishwa mu bikorwa byo gutwara imizigo y’indege ya kompanyi ya Ukraine itwara imizigo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Johann Wadephul, wari kumwe na Dobrindt mu kiganiro n’abanyamakuru i Berlin, yavuze ko ateganya gusaba ko ambasaderi w’u Burusiya i Bonn ahagarikwa, ndetse n’amasezerano y’inzu y’u Burusiya i Berlin akavaho. Yavuze ko hari abakeka ko iyo nzu yakoreshejwe mu bikorwa by’ubutasi no gukwirakwiza ubutumwa bw’u Burusiya.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yavuze ko uyu muryango uhagaze ku ruhande rw’u Budage kandi ko ubushyigikiye byuzuye.

U Budage bwashinje u Burusiya uruhare mu gitero cyagabwe ku kibuga cy'Indege cya Leipzig
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza