Urukiko rwo mu Bubiligi rwanzuye ko ikigo cy’i Bruxelles gikora pasiporo, Semlex, n’abantu 13 bareganwa bazaburanishwa ibyaha bya ruswa ndetse no kunyereza umusoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byaha bifitanye isano n’amasezerano yo gukora pasiporo z’ikoranabuhanga ubutegetsi bwa RDC bwagiranye na Semlex, yashyizwe mu bikorwa kuva mu 2015 kugeza mu 2025.
Umwanzuro w’uru rukiko ushingiye ku kirego cyatanzwe n’Abanye-Congo 51 ndetse n’imiryango irwanya inyerezwa ry’umutungo irimo FIDH, LDH, UNIS na Transparency International, muri Gicurasi 2020.
Abatanze ikirego bavuga ko muri aya masezerano habaye uburiganya bwatumye Leta ya RDC yishyura hafi miliyoni 60 z’Amadolari atandukanye n’ibyo yari yaragenewe.
Byamemyekanye ko mu Madolari 185 Abanye-Congo bishyuraga pasiporo, havagamo Amadolari 60 akajyanwa mu kigo gifite icyicaro i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, igiteranyo kigera kuri izi miliyoni.
Fred Bauma, umwe mu bashinzwe kurwanya ruswa wagize uruhare mu gukurikirana iyi dosiye, yavuze ko urubanza ruzatuma Abanye-Congo bamenya irengero ry’amafaranga yabo.
Ati “Dufite uburenganzira bwo kumenya aho amafaranga yacu yagiye.”
Urukiko ntirwatangaje igihe urubanza ruzatangirira kuburanishwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!