Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azatanga amadolari 5.000 kuri buri Munyamerika ukuze, mu gihe Ishyaka ry’Aba-Republicain rizaba ryatsindiye imyanya myinshi mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko mu matora azaba mu Ugushyingo.
Trump yabitangaje mu ijambo yavugiye mu nama ya mbere y’ishyaka rye yabaye mu gihe ageze muri kimwe cya kabiri cya manda ye nka Perezida.
Nta bisobanuro birambuye yatanze ku buryo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa cyangwa aho amafaranga azaturuka, ariko Visi Perezida JD Vance yavuze ko amafaranga azava ku musaruro wavuye mu misoro Trump yashyize ku bicuruzwa bitumizwa muri Amerika.
Abademokarate banenze iki gitekerezo bavuga ko ari “isezerano ridafite ishingiro”, ndetse bamwe bibajije niba gahunda nk’iyi yemewe n’amategeko.
Biteganyijwe ko muri Amerika hari abantu bakuru bagera kuri miliyoni 270, bivuze ko kwishyura buri wese amadolari 5.000 byatwara Leta amafaranga agera kuri miliyari ibihumbi 13 $.
Trump yavuze ko Aba-Republicain nibagira ubwiganze bw’amajwi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite na Sena, azatanga ayo mafaranga ku baturage bakuze bose bo muri Amerika.
Yongeyeho ko atifuza ko ayo mafaranga ajya gukoreshwa mu bindi bihugu, ahubwo ko agomba gukoreshwa muri Amerika.
Abasesenguzi bagaragaje ko iyi atari inshuro ya mbere Trump atanga igitekerezo cyo guha abaturage amafaranga. Mbere yari yarasabye ko hatangwa amadolari 2.000 azava ku misoro y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, ariko iyo gahunda ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!