Perezida wa Amerika Donald Trump yemereye Abanyamerika bose bakuru Amadolari 5.000, mu gihe ishyaka ry’Aba-Republicain ryaramuka ritsinze amatora y’Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena bigize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Mu butumwa Trump yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko icyo cyemezo gishoboka bitewe n’amafaranga menshi igihugu cyinjiza binyuze mu misoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, ndetse n’iterambere ry’ubukungu rihagaze neza.
Ati “Aba-Republicain nibatsinda amatora y’Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena, nzaha abaturage bose bakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Amadolari 5.000.”
Trump yavuze ko igihugu kiba gihagaze neza kiyobowe n’Aba-Republicain, ashimangira ko ari we ushobora gutanga iryo sezerano. Yavuze ko ishyaka rye ryashobora gushyira mu bikorwa gahunda yo guha abaturage ayo mafaranga, ariko Aba-Democrates bo batabishobora.
Yashinje politiki z’Aba-Democrates kuba zatuma iyo gahunda idashoboka baramutse batsinze, ahubwo bazamura imisoro y’abaturage, bakangiza igihugu n’ubukungu bwacyo.
Mu kugaragaza ingaruka avuga ko zaterwa n’intsinzi y’Aba-Democrates, Trump yagereranyije ibishobora kuba n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu ryo mu 1929. Yavuze ko gutsinda kwabo kwatuma Amerika igira ihungabana ry’ubukungu rimeze nka ryo.
Trump yanavuze ko aherutse guha abasirikare bose amadolari 1.776 buri wese. Yasobanuye ko uwo mubare uhuye na 1776, avuga ko hari abari bagaragaje ko gutanga ayo mafaranga bidashoboka, ariko we akabikora.
Yagize ati “Buri wese yabonye amafaranga ye. Narabikoze kandi nakongera kubikora.”
Ibyo yabigarutseho kugira ngo ashimangire ko ashobora no gusohoza isezerano ry’Amadolari 5.000 yatanze.
Trump yavuze ko gahunda yise “Trump dividend” ifite agaciro ka miliyari 1000 y’Amadolari, ayigereranyije n’ishoramari yavuze ko ryageze kuri miliyari ibihumbi 21 z’amadolari mu gihugu mu mezi 15 ashize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!