Donald Trump yatangaje ko Amerika itazagaba ibitero kuri Iran mbere y’amatora aba hagati muri manda ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, Trump yavuze ko hari ibiganiro bitanga umusaruro Amerika irimo kugirana na Iran.
Ati “Turimo kugirana ibiganiro bitanga umusaruro na Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran. Ndashaka kumenyesha buri wese ko […] tutazagaba ibitero kuri Iran mbere y’amatora yo hagati muri manda azaba muri Amerika ku wa 3 Ugushyingo.”
Trump yavuze ko Iran iri mu bihe bikomeye mu bukungu no mu bya gisirikare, ariko agaragaza ko icyemezo cyo kutayigabaho ibitero mbere y’amatora kitazakuraho ibikorwa byo kuyifungira inzira zo mu mazi
Yanavuze ko peteroli ikomeje kunyura mu Muhora wa Hormuz ku bwinshi, avuga ko mu ijoro ryacyeye honyine hahanyuze utugunguru twa peteroli miliyoni 22.
Yashimangiye ko muri iyo peteroli nta kagunguru na kamwe kavuye muri Iran cyangwa kayerekezagamo.
Trump yashimangiye ko Iran idateze gutunga intwaro z’ubumara ati “Iran ntizagira intwaro ya kirimbuzi!”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!