IGIHE

Trump yemeje ko intambara yo muri Iran izarangira nyuma y’amatora

0 9-09-2026 - saa 22:00, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko gahunda ya Iran yo gushaka intwaro kirimbuzi ishobora guteza ikibazo gikomeye ku Isi, avuga ko intambara bari kurwana muri Iran izahagarara nyuma y’amatora yo muri Amerika.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, Trump yavuze ko icyo Iran ishaka ari intwaro kirimbuzi, kandi ko igihe yaba izibonye byagira ingaruka ku bihugu byose ku Isi.

Ati “Icyo bashaka ni intwaro kirimbuzi, kandi nibayibona, Isi yose izaba iri mu bibazo.”

Trump yavuze kandi ko mu biganiro bishobora kuzaba ku bijyanye na Iran hari izindi ngingo nyinshi zishobora kuzaganirwaho, kuko hari ibintu bitari byaratekerejweho mu mezi atatu bishobora kuzaganirwaho.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’uko ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bishobora gusubukurwa, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitabishaka muri iki gihe.

Ati “Ntabwo tubishaka, mvugishije ukuri.”

Yongeyeho ko ibintu bigeze kure ndetse ubu Iran isigaranye ubushobozi buke ugereranyije n’uko byari bimeze mbere. Yongeye guhamya ko ibiganiro bishobora kuba byabaho mu gihe kizaza.

Trump yagize ati “Ibiganiro bishobora kuba. Iyi ntambara izarangira nyuma y’amatora yacu.”

Amatora yo hagati muri manda aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba nyuma y’imyaka ibiri Perezida agiye ku butegetsi agamije guha Abanyamerika amahirwe yo gusuzuma imikorere ya Perezida n’ishyaka riri ku butegetsi ndetse no guhindura cyangwa kugumana imbaraga za politiki muri Guverinoma.

Aya matora afatwa nk’uburyo abaturage bakoresha kugira ngo bagaragaze niba bashyigikiye cyangwa batishimiye imiyoborere ya Perezida uriho.

Iyo abaturage batishimiye ibikorwa bya Perezida, bashobora gutora abatavuga rumwe n’ishyaka rye, bigatuma atakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyo bamushyigikiye, bashobora gutuma ishyaka rye rikomeza kugira ubwiganze cyangwa rikabona imyanya myinshi.

Perezida Trump yavuze ko intambara yo muri Iran izarangira nyuma y'amatora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza