IGIHE

Trump yavuze ko u Burusiya na Ukraine bemeye guhagarika kurasa ku bikorwaremezo by’ingufu

0 14-09-2026 - saa 18:30, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Burusiya na Ukraine bemeye guhagarika ibitero byibasira ibikorwaremezo by’ingufu by’impande zombi, mu gihe intambara imaze igihe ikomeje kugira ingaruka ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Trump yavuze ko Ukraine yemeye kutazongera kwibasira ibikorwa by’ingufu by’u Burusiya, na bwo bukemera gukora nk’ibyo. Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi ahanini riterwa n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ibi bibaye nyuma y’uko Trump yari amaze iminsi asaba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, guhagarika ibitero ku nganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, avuga ko ibyo bitero biri kugira uruhare mu kugabanya umusaruro wa lisansi no kuzamura ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Trump yagize ati “Bwana Zelenskyy afite ikintu kimwe agomba gukora. Agomba guhagarika gusenya ibikorwaremezo bya peteroli mu Burusiya. Hari ibindi bikorwa bishobora kwibasirwa, ariko ntibagomba kwibasira ibikomoka kuri peteroli, kuko ibyo biri kubabaza Isi.”

Mu mezi ashize, Ukraine yakomeje gukoresha drones mu kwibasira inganda za peteroli n’ibindi bikorwa by’ingufu mu Burusiya. Kyiv ivuga ko izo nganda ari igice cyongera ubushobozi bw’u Burusiya mu ntambara kuko zitanga amafaranga n’ibikomoka kuri peteroli bifasha ibikorwa bya gisirikare.

Ku rundi ruhande, ibitero byagize ingaruka ku musaruro wa peteroli yatunganyijwe mu Burusiya, bituma habaho ibura rya lisansi mu bice bimwe by’igihugu ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

U Burusiya na bwo bwagiye bwibasira ibikorwaremezo by’ingufu muri Ukraine, birimo amashanyarazi n’ibikorwa bifasha abaturage kubona ingufu, mu gihe intambara ikomeje.

Nubwo Trump yatangaje ko impande zombi zumvikanye kuri iki kibazo, kugeza ubu nta tangazo ryatanzwe na Kyiv cyangwa Moscou ryemeza neza aya masezerano.

Trump yemeje ko u Burusiya na Ukraine byemeranyije kutarasa ku bikorwaremezo by'ingufu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza