Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora gukomeza kuguma muri Iran kandi kigakomeza kubyaza umusaruro peteroli y’icyo gihugu, mu buryo yagereranyije n’amasezerano Amerika yagiranye na Venezuela.
Trump yavuze ibi ubwo yavugaga ku ntambara ya Iran, avuga ko yizeye ko izarangira mbere y’uko amatora yo hagati muri manda aba muri Amerika mu Ugushyingo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu irushanwa rya golf rya Irish Open, Trump yavuze ko ibiciro bya lisansi bizagabanyuka cyane mu minsi mike.
Perezida Trump yavuze ko hari ubundi buryo bushoboka, aho Amerika yakomeza gukorana na Iran. Yatanze urugero ku buryo Amerika yagiranye amasezerano na Venezuela ajyanye no kubyaza umusaruro ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Amaherezo tuzava muri Iran, keretse dufashe icyemezo cyo kuguma muri iki gihugu tukabyaza umusaruro ibikomoka kuri peteroli nk’uko byagenze muri Venezuela.”
Yongeyeho ko amafaranga ava muri Venezuela muri gahunda nk’iyi “yishyura inshuro nyinshi” ibyo Amerika iba yakoresheje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!