IGIHE

Trump yavuze ko Amerika izakomeza kurasa Iran

0 31-08-2026 - saa 19:53, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kizakomeza kugaba ibitero bikomeye kuri Iran nyuma y’uko hubuye imirwano.

Trump yatangaje ko bazihimura ku gitero cya Iran, avuga ko Amerika izakomeza gushyira igitutu kuri Ira.

Mu magambo ye yagize ati “Tugiye kubakubita bikomeye. Tuzihimura.”

Ibi byabaye nyuma y’uko Iran igabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika muri Iraq, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zari zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro byo ku Kirwa cya Larak muri Iran.

Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo yavuze ko imirwano yabaye hagati ya Amerika na Iran ari iya mbere kuva muri Nyakanga, kandi ko Trump yavuze ko Iran igomba kwitegura igisubizo gikomeye mu gihe ibitero byakomeza.

Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje gushyira igitutu ku bukungu bwa Iran binyuze mu bihano by’ubukungu. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Iran igomba guhitamo niba ikomeza inzira yo guhangana cyangwa igashaka uburyo bwo kugabanya amakimbirane.

Ku bijyanye n’ibitero byabereye ku Kirwa cya Larak, Amerika yavuze ko yibasiye ibirindiro bya gisirikare bya Iran, ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byangijwe n’ibitero.

Trump yavuze ko bazakomeza kurasa Iran
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza