Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateye utwatsi igitekerezo cya Meya w’Umujyi wa New York cyo gufunga Minisitiri w’Intebe wa Israel ushinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Meya Zohrani Mamdani yatangaje ko abanyamategeko bo muri New York bari kwiga uko Netanyahu yazafungwa muri Nzeri 2026 ubwo azabaga yagiye muri uyu mujyi kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Mamdani yabwiye itangazamakuru ko Netanyahu akwiye kuba muri gereza y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) i La Haye mu Buholandi kuko rumushinja ibyaha.
Yagize ati “Minisitiri w’Intebe Netanyahu akwiye kuba ari i La Haye. Ni umunyabyaha wakoze ibyaha by’intambara ushinjwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.”
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel byasubije Mamdani ko ICC ari urukiko rutubahiriza amategeko, bityo ko nta bubasha na buke ifite kuri Amerika na Israel ku buryo yafunga umuntu waho.
Byasobanuye ko n’ikimenyimenyi, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC wasohoye impapuro zo gufunga Netanyahu, Karim Khan, ubu akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Byagize biti “Aho gushyigikira imyitwarire ya Khan igize icyaha, Bwana Mamdani akwiye kwibanda ku gukemura ibyo politiki ye yangije muri New York.”
Ku wa 20 Nyakanga, Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Netanyahu atazafungwa nagera i New York, kuko ngo ari kurwanya Leta ya Iran yishe “inzirakarengane 52.000 zigaragambyaga kandi yanamaze imyaka 47 yica abasirikare ba Amerika n’abandi.”
Ati “Benjamin Netanyahu ntazafungwa, mu nzira iyo ari yo yose, mu ishusho cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose mu gihe azaba ari muri Amerika.”
ICC yasohoye impapuro zo gufunga Netanyahu tariki ya 21 Ugushyingo 2024. Imushinja ibyaha byakorewe mu Ntara ya Gaza kuva tariki ya 8 Ukwakira 2023 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!