IGIHE

Trump yatangaje ko yahagaritse kurasa Iran ayisaba ibiganiro byihuse

0 2-08-2026 - saa 07:09, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yahagaritse ibitero byari bigiye kugabwa kuri Iran,ariko ko azabihagarika burundu mu gihe Iran izaba yemeye ibiganiro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko yafashe icyemezo cyo “guhagarika igitero, bitewe n’uko dushobora guhita tugirana amasezerano vuba”, azaba akubiyemo gufungura ako kanya umuhora wa Hormuz ndetse no guhagarika gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi.

Trump yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye na Israel. Iri tangazo rye ryaje mu gihe ibitangazamakuru byo muri Amerika byari bimaze gutangaza ko Washington ishobora kuba yari iri gutegura ibitero karundura bishya kuri Iran muri iyi mpera y’icyumweru.

Mbere yaho, Iran yari yashinje Amerika kongera ubushotoranyi, ivuga ko igihugu icyo ari cyo cyose cyo mu karere cyafatanya na Washington kizasukwaho umuriro.

Muri ubwo butumwa bwe, Trump yavuze ko Amerika yari yiteguye kandi ifite intwaro zihagije zo guhangana na Iran, hifahishijwe ingufu zitigeze zibonwa kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose”.

Gusa yavuze ko yahagaritse ibitero nyuma yo “gusabwa” na Iran ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati guhagarika ibitero kugira ngo habe umwanya wo kugirana amasezerano.

Yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu biganiro, avuga ko “iby’ibanze bigize amasezerano byemeranyijweho”.

Yagize ati “Ibi bizaba bikubiyemo gufungura umuhora wa Hormuz burundu, ndetse no guhagarika gahunda yo gukora intwaro kirimbuzi.”

Mbere yaho, Guverinoma ya Amerika yari yasabye Abanyamerika bari hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati gukomeza kuba maso no kwitegura kuva muri ako karere mu gihe ibintu byaba bibi.

Amakuru menshi yari yatanzwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika yavugaga ko Amerika na Israel bari bari gutegura kimwe mu bitero bikomeye byo mu kirere kuri Iran, byagombaga kugabwa bikorwa remezo by’ingufu.

Intambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 imaze guhitana benshi barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi bayo babarirwa mu bihumbi n’ abasirikare 18 ba Amerika. Amerika kandi ivuga ko imaze gukoresha arenga miliyari 37$ mu bikorwa by’intambara.

Trump yatangaje ko yahagaritse kurasa Iran ayisaba ibiganiro byihuse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza