Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara na Iran azasinywa ku Cyumweru kandi ko azakurikirwa no gufungura inzira ya Hormuz ku bantu bose.
Trump yabitangaje ku wa 13 Kamena 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga Truth Social, nyuma y’uko byari byabanje kuvugwa na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif.
Perezida Trump yashimangiye ko gushyira umukono ku masezerano biteganyijwe ku Cyumweru.
Ati “Amasezerano biteganyijwe ko azasinywa ejo [ku Cyumweru] kandi nyuma yo kuyasinya inzira ya Hormuz izaba ifunguye kuri bose.”
Iran yahakanye aya makuru ivuga ko bitoroshye kumenya igihe amasezerano azashyirirwaho umukono.
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 yahungabanyije ubukungu bw’Isi kuko yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!