IGIHE

Trump yasabye ko Senateri Graham witabye Imana yasimburwa na mushiki we

0 13-07-2026 - saa 20:33, IGIHE

Perezida Donald Trump yasabye ko mushiki wa Senateri Lindsey Graham, Darline Graham Nordone, ari we waba umusimbura we w’agateganyo muri Sena nyuma y’urupfu rw’uyu musenateri wari uhagarariye Leta ya South Carolina.

Senateri Lindsey Graham yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2026, nyuma biza gutangazwa ko yishwe n’iturika ry’umutsi munini utwara amaraso mu mubiri.

Trump yatangaje ko yasabye Guverineri wa South Carolina ko Nordone yaba Senateri w’agateganyo usimbura Graham.

Abinyujije kuri Truth Social yagize ati “Ibi byaba ari icyubahiro gikomeye kuri Lindsey, wakundaga mushiki we cyane.”

Senateri Graham, utarigeze ashaka cyangwa ngo agire abana, yari afitanye umubano ukomeye na mushiki we, ndetse yaramureze nyuma y’uko ababyeyi babo bombi bapfuye bakiri bato.

Guverineri wa Leta ya South Carolina, Henry McMaster, ateganya gukora ikiganiro n’abanyamakuru aho azatangaza uzashyirwaho ngo asimbure Senateri Graham kugeza muri Mutarama 2027.

Graham wapfuye mu mpera z’icyumweru afite imyaka 71, yari ahatanye mu matora yo kongera gutorwa azaba mu Ugushyingo, ku ruhande rw’Ishyaka ry’Aba-Républicains.

Trump yakomeje ati “Nasabye Guverineri Henry McMaster ko mushiki wa Lindsey Graham, Darline, ari we waba Senateri w’agateganyo uhagarariye Leta ikomeye ya South Carolina.”

Senateri Graham na mushiki we babuze ababyeyi babo bombi, aho nyina na se bapfuye bakurikiranye. Haciyemo amezi 15.

Icyo gihe Senateri Graham yari afite imyaka 22 na ho mushiki we yari afite imyaka 13. Senateri Graham wize amategeko yanakoreye Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere.

Lindsey Graham, watorewe kuba umwe mu bagize Sena ya Amerika mu 2003, yari umwe mu bantu bakomeye mu ishyaka rye ndetse akaba yari n’umwe mu bari hafi ya Perezida Donald Trump mu bya politiki.

Graham yari Perezida wa Komite ya Sena ishinzwe ingengo y’imari. Yari umwe mu basenateri bazwi cyane Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’ububanyi n’amahanga.

Mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, Senateri Lindsey Graham yamenyekanye nk’umwe mu bantu bumvaga neza impamvu abagize Ihuriro AFC/M23 bafashe intwaro biyemeza kurwanya Leta ya Kinshasa.

Mu Ukuboza mu 2025, uyu mugabo yashimye icyemezo cy’ihuriro AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira, agaragaza ariko ko ashenguwe n’ibitero riri kugabwaho.

Senateri Lindsey Graham ari kumwe na mushiki we, Darline Graham Nordone
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza