Perezida wa Leta wa Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari icyizere ko igihugu cye gishobora kugera ku masezerano yo kurangiza intambara yo muri Iran bitarenze iki cyumweru.
Ibi Trump yabigarutseho ku wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House, ashimangira ko Amerika na Iran bishobora kugera mu mpera z’iki cyumweru byamaze kumvikana.
Ati “Numvise ko ibiganiro biri kugenda neza cyane. Bishobora kugerwaho mu mpera z’icyumweru (Weekend).”
Ibyatangajwe na Trump kuri uwo munsi, bihabanye cyane n’ibyavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi kuko we yemeza ko nta kintu gifatika cyari cyagerwaho mu biganiro by’impande zombi.
Minisitiri Araghchi yavuze ko “nta musaruro ufatika wari wagerwaho. Ntabwo twahagaritse ibiganiro n’Abanyamerika, ndetse twakomeje guhererekanya ubutumwa bujyanye no guhagarika ubushotoranyi buri gukorerwa muri Beirut muri Liban, ariko nta kintu gifatika cyari cyagerwaho mu nzira y’ibiganiro.”
Icyizere cyo kurangira kw’iyi ntambara cyongeye gukendera, ubwo Amerika na Iran byongeraga kurasanaho mu mpera z’icyumweru gishize.
Iran kandi yashinjwe gusubukura ibitero kuri Kuwait by’umwihariko ku kibuga cy’indege cyo muri iki gihugu, aho byahitanye umuntu umwe, hakomereka abandi 63.
Uretse isubukurwa ry’ibitero ikindi Iran ishingiraho ivuga ko kuri ubu bigoranye kuganira na Amerika ni ibitero Israel ikomeje kugaba ku mutwe wa Hezbollah muri Liban. Iki gihugu kivuga ko bidahagaze ntacyo izaganira na Amerika, kuko na byo biri mu birebwa n’agahenge kashyizweho.
Perezida Trump yavuze ko kuri ubu ashaka gutandukanya ibijyanye n’ibiganiro bya Amerika na Iran ndetse n’ibyo Israel igomba kugirana na Iran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!