Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gushyiraho ibihano bikomeye by’ubukungu kuri Iran no gufata ingamba zigamije kuyiheza mu by’ubucuruzi ikorana n’ibihugu bitandukanye.
Mu bihugu bifitanye umubano ukomeye w’ubucuruzi na Iran harimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Turikiya, Iraq, Oman, Pakistan, u Buhinde, Armenia na Azerbaijan.
Ati “Igihugu icyo ari cyo cyose kizemerera ibigo by’imari, iby’ubucuruzi, ibibuga by’indege cyangwa inzego za leta zacyo guha Iran uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gukomeza kubaho, na cyo kizahura n’ingaruka zikomeye cyane mu by’ubukungu.”
U Bushinwa ni bwo bugura byinshi mu bicuruzwa bya Iran, cyane cyane peteroli. Igice kinini cya peteroli Iran yohereza hanze kigana mu Bushinwa. Abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko ibihano n’igitutu bidakemura ikibazo, ahubwo ko impande bireba zigomba gushaka igisubizo binyuze mu nzira za politiki n’ububanyi n’amahanga.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na zo zagaragajwe nk’igihugu cyagize uruhare rukomeye mu bukungu bwa Iran.
Iraq na yo ifite umubano ukomeye na Iran, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bicuruzwa bitandukanye ndetse n’ingufu. Iran kandi iyigurisha gaz ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi.
Mu bindi bihugu bikorana ubucuruzi na Iran harimo Oman, Pakistan n’u Buhinde. Ubucuruzi bw’u Buhinde na Iran bwagabanyutse nyuma y’ibihano bya Amerika, ariko iki gihugu gikomeje kohereza ibicuruzwa birimo icyayi, ikawa n’ibirungo muri Iran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!