Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka rihindura izina ry’Ikiyaga cya Ontario kikitwa “Lake America”, mu gihe umwuka w’ubushyamirane mu by’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada ukomeje kwiyongera.
Trump yashyize umukono kuri iri teka ku wa Kane, avuga ko iri hinduka ry’izina ritangiye gukurikizwa ako kanya. Yatangaje ko ibyangombwa byose bisabwa byamaze gutegurwa ndetse ko inzego bireba zamaze kubimenyeshwa.
Mu bisobanuro byatanzwe muri iryo teka, ubuyobozi bwa Amerika bwavuze ko igice kinini cy’amazi y’Ikiyaga cya Ontario kiri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo iki kiyaga kikaba gifite uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, ubucuruzi, gutura kw’abaturage ndetse n’umutekano wacyo.
Trump yavuze ko iri hinduka ridafite ubutumwa bwihariye bugenewe Canada, ariko yongeye gushinja iki gihugu kutubahiriza inyungu za Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi.
Yagize ati “Canada imaze igihe kinini ibangamira Amerika mu bucuruzi.”
Iri teka rije mu gihe umubano w’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada umaze iminsi urangwa n’impaka, aho Trump yakunze kuvuga ko ashaka guhindura amazina amwe n’amwe y’ahantu afatwa nk’ingenzi ku gihugu cye.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yamaganye iryo hinduka, avuga ko izina Ontario rifite amateka maremare kurusha ibihugu byombi.
Yavuze ko iryo zina rikomoka ku ijambo ry’Abasangwabutaka ba Wendat, aho Ontari’io, bisobanura “ikiyaga cyiza, ikiyaga kinini”, kandi ko rimaze imyaka irenga 400 rikoreshwa.
Carney yavuze ko Abanya-Canada bazakomeza kukita Ikiyaga cya Ontario, avuga ko izina ryacyo rifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’igihugu.
Ikiyaga cya Ontario cyari gisanzwe cyitwa iryo zina kuva nibura mu kinyejana cya 17, ndetse ni cyo cyahaye izina Intara ya Ontario, imwe mu ntara zikomeye kandi zituwe cyane muri Canada ibamo imijyi nka Ottawa na Toronto.
Si ubwa mbere Trump ahindura izina ry’ahantu hafite amateka. Mu mwaka ushize, yashyizeho iteka rihindura izina ry’Ikigobe cya Mexico kikitwa “Gulf of America”, icyemezo inzego zimwe za Amerika zemeye gukurikiza, ariko ibindi bihugu byinshi ntibyakiriye iryo zina rishya.
Trump kandi yavuze ko ashobora kuzatekereza ku yandi mazina y’ahantu, harimo n’inyanja ya Atlantique cyangwa Pacific, mu gihe yaba abona ko hakwiye izina rishya.
Icyakora, abahanga mu by’amategeko muri Canada bavuze ko iri hinduka ridahindura uko ibindi bihugu bikoresha izina ry’iki kiyaga, kuko nta gihugu gifite ububasha bwihariye bwo kugena izina rizakoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!