IGIHE

Trump ntiyicuza gutera Iran

0 11-09-2026 - saa 08:47, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko aticuza kuba yarafashe icyemezo cyo gutangiza intambara kuri Iran, avuga ko aramutse asubijwe inyuma yakongera gukora nk’ibyo yakoze.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, mu gihe iyi ntambara ikomeje guteza impungenge ku bukungu bw’Isi.

Trump yabwiye Fox News ko nta kwicuza afite ku cyemezo cyo gutangiza intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran, ndetse avuga ko iyo ahabwa andi mahirwe yari kongera gukora “ibyo yakoze byose uko byakabaye”.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Laura Ingraham, Trump yabajijwe niba aticuza iyi ntambara kubera ingaruka ishobora kugira ku ishyaka rye mu matora azwi nka ‘Midterm elections’ ateganyijwe mu Ugushyingo muri Amerika.

Yasubije ko atemera ijambo kwicuza, nubwo yavuze ko umuntu ashobora guhora yibaza ku byemezo yafashe.

Ati “Iyo nza kongera kubikora, nari gukora neza neza nk’uko nabikoze.”

Intambara hagati ya Amerika na Iran ikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, aho izamuka ry’ibiciro rishobora kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abashyigikiye Trump n’ishyaka rye.

Trump ntiyicuza gutera Iran
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza