Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kiri gutekereza guhindura izina ry’Ikiyaga cya Ontario kikitwa “Lake America”, ibikomeza kwenyegeza umwuka mubi mubi hagati ya Amerika na Canada.
Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati “Amerika iri gutekereza guhindura izina rya Lake Ontario ikitwa Lake America, kuko tudateganya gukorana na Ontario cyane mu gihe kiri imbere.”
Nyuma y’ubu butumwa Trump yashyizeho ishusho y’ikarita bigaragara ko izina “Lake Ontario” ryasibwe, hashyirwaho “Lake America” ryanditswe mu nyuguti z’umuhondo hamwe n’ibendera rya Amerika.
Minisitiri w’Ubucuruzi wa Canada, Dominic LeBlanc, yanze kugira icyo avuga ku magambo ya Trump, avuga ko Leta ya Canada yafashe icyemezo cyo kutajya isubiza ku nyandiko zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Perezida wa Amerika cyangwa abagize Guverinoma ye.
Ati “Twibanze ku gukora ibyo dushoboye muri Canada kugira ngo twubake ubukungu bwacu no kugira umubano wubaha na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umufatanyabikorwa wacu w’ingenzi mu bucuruzi.”
Trump aherutse kunenga Canada, avuga ko iki gihugu cyungukiye ku mubano w’ubucuruzi na Amerika mu gihe kirekire. Yongeye kuvuga ko Canada ari igihugu kigoye kandi kidashyira mu gaciro mu mikoranire yacyo na Amerika.
Ati “Nkorana n’ibihugu byinshi, kandi Canada ni cyo gihugu kigoye kandi kidashyira mu gaciro kurusha ibindi. Bumva ko bafite uburenganzira budasanzwe, ariko si Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ibyo ntibizakomeza gutyo.”
Yakomeje avuga ko Canada “yagiye yambura Amerika” mu myaka myinshi ishize, ndetse avuga ko imikorere y’ubucuruzi ya Canada yatumye ibigo byinshi byo muri Amerika bihura n’ibibazo.
Ikiyaga cya Ontario ni cyo gito mu biyaga bitanu bikomeye byo muri Amerika ya Ruguru, kikaba gitandukanya Leta ya New York muri Amerika n’intara ya Ontario muri Canada.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!