IGIHE

Trump asanga ibiganiro nibyanga nta kizamubuza kongera kurasa Iran

0 28-07-2026 - saa 08:35, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko hari ibiganiro “byiza” biri kuba bigamije kurangiza intambara igihugu cye gihanganyemo na Iran, ariko yemeza ko niba bitagize icyo bitanga nta kizabuza Amerika gusubukura ibitero byayo.

Trump yabivugiye mu ndege ya Air Force One, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku bijyanye n’ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Amerika na Iran rimaze iminsi.

Yavuze ko hari icyizere ko ibiganiro bishobora gutuma habaho umwanzuro urangiza iyi ntambara.

Ati “Hari ibiganiro byiza kandi byubaka biri kuba.

Yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi y’uko ikibazo gishobora gukemuka. Icyakora, yongeyeho ko mu gihe ibiganiro byananirana, Amerika izasubukura ibikorwa bya gisirikare yari yarahagaritse.

Yagize ati Amerika “izakomeza ibyo yari iri gukora mbere” y’ihagarikwa ry’imirwano.

Trump yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero bya Amerika kuri Iran ku wa Gatanu, nyuma y’uko ibihugu byari hagati y’impande zombi byamusabye gutanga andi mahirwe ku nzira y’ibiganiro.

Ku rundi ruhande, Iran yahakanye ko hari ibiganiro by’imbonankubone biri hagati yayo na Amerika.

Iri hagarikwa ry’imirwano ryabaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri by’ibitero byakurikiranaga hagati ya Amerika na Iran, aho buri ruhande rwasubizaga ibitero by’urundi. Ibyo byatumye amasezerano y’agahenge yari yarumvikanyweho muri Kamena atubahirizwa neza.

Igisirikare cya Amerika cyavuze ko ibitero byacyo byari bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo guhungabanya ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli mu muhora wa Hormuz.

Trump kandi yahakanye amakuru yavugaga ko Amerika ishobora kuba iri kubura intwaro kubera kumara igihe mu ntambara na Iran. Yavuze ko igihugu cye kigifite ububiko buhagije bw’amasasu n’ibikoresho bya gisirikare, ndetse ko gikomeje gukora izindi ntwaro zirimo misile za Patriot.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Anna Kelly, na we yavuze ko igisirikare cya Amerika gifite intwaro n’ububiko bihagije kugira ngo kigere ku ntego zacyo za gisirikare.

Amakimbirane hagati ya Amerika na Iran yatangiye gukomera nyuma y’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare. Iran yahise isubiza igaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote ku birindiro bya gisirikare bya Amerika n’ahandi mu karere, harimo no muri Israel.

Mu Kamena, Iran na Amerika byari byumvikanye ku guhagarika imirwano kongera gufungura umuhora wa Hormuz, ndetse no kugera ku masezerano yo kurangiza intambara mu minsi 60. Ariko nyuma y’uko Iran igabye igitero ku mato atwara peteroli muri uwo muhora, ku wa 13 Nyakanga, Amerika yongeye kugaba ibitero byo mu kirere kuri Iran no gufunga ibyambo byayo.

Iran yahise isubiza igaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, aho abasirikare bane b’Abanyamerika baguye.

Trump asanga ibiganiro nibyanga nta kizamubuza kongera kurasa Iran
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza