Sheikh Hasina wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh wahungiye mu Buhinde mu 2024 nyuma yo guhirikwa ku butegetsi, ndetse agakatirwa urwo gupfa, yarahiriye gusubira mu gihugu cye.
Sheikh Hasina yabigarutseho nyuma y’iminsi mike ishyaka rye rya Awami League ryizihije imyaka 77 rimaze.
Icyakora abayobozi baryo benshi barafunzwe bazira kutemera ko ryahagaritswe bagakomeza ibikorwa byaryo.
Sheikh Hasina ati “Ndashaka kubivuga neza, mu guhangana na birantega zose no gukuraho amazimwe, nzasubira mu gihugu cyanjye uyu mwaka.”
Sheikh Hasina yavuze ko Ishyaka rye rya Awami League ritari iryo mu mpapuro ahubwo rifite imizi muri Bangladesh ndetse rigomba guharanira ibyo ryemera.
Yavuze ko ryahagaritswe inshuro nyinshi ariko ko ryanahanganye inshuro nyinshi n’ibizazane kandi rigatsinda.
Nubwo ashaka gusubira iwabo, Sheikh Hasina mu Ugushyingo 2025 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Bangladesh rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari nyuma yo kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Sheikh Hasina ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman wabaye Perezida wa mbere wa Bangladesh wishwe mu 1975 muri coup d’état. Nyina basaza be n’abavandimwe be na bo barishwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!