IGIHE

Serbia izasezera mu cyubahiro cya gisirikare Gen. Mladić wishe Abayisilamu 8000

0 28-08-2026 - saa 12:56, Jean de Dieu Tuyizere

Leta ya Serbia yatangaje ko Gen Ratko Mladić wahoze ayobora ingabo z’Aba-Serbe muri Bosnia wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara, azasezerwaho mu cyubahiro cya gisirikare.

Minisitiri w’Ubutabera wa Serbia, Nenad Vujić, yavuze ko umuhango wo gusezera no gushyingura Gen Mladić izajyana n’umwanya yari afite nk’umusirikare mukuru, ariko ko aho azashyingurwa hazagenwa n’umuryango we.

Minisitiri Vujic yatangaje ko yaraye aganiriye na Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, bumvikana ko Serbia izatanga ubufasha bwose bukenewe mu gutwara umurambo wa Mladić ndetse no kuwujyana i Belgrade hifashishijwe indege yihariye.

Ati "Birashoboka ko nanjye nzajyana n’umuryango we kugira ngo dufashe kurangiza imirimo isabwa ijyanye no gucyura umurambo we."

Vujic yabwiye radiyo-televiziyo RTRS ko urupfu rwa Mladić ari inkuru yababaje abaturage b’igihu cye bose, avuga ko abayobozi bo muri Serbia bakoze ibishoboka byose kugira ngo afungurwe cyangwa agabanyirizwe igihano, urukiko rurabyanga.

Mladić wataziriwe izina ‘Umubazi wa Bosnia’ yapfiriye mu bitaro by’Umuryango w’Abibumbye biri i La Haye mu Buholandi tariki ya 27 Kanama 2026, aho yari afungiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe muri Srebrenica.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY), rwamuhamije uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Mujyi wa Srebrenica mu 1995, aho abasirikare yari ayoboye bishe abagabo n’abahungu b’Abayisilamu bagera ku 8000.

Mu 2017, urukiko rwamuhamije ibyaha 10 muri 11 yashinjwaga, rumukatira igifungo cya burundu. Uyu mwanzuro waje gushimangirwa n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarire y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) mu 2021.

Mu mwaka ushize, abunganizi ba Mladić bari basabye ko yarekurwa kubera impamvu z’ubuzima, bavuga ko yari afite ibibazo bikomeye by’uburwayi budashobora gukira ariko IRMCT yarabyanze.

Muri Kanama 2026, abanyamategeko be bongeye gusaba ko afungurwa kubera impamvu z’uburwayi ariko IRMCT na bwo yabiteye utwatsi.

Leta ya Serbia yatangaje ko izasezera kuri Gen Ratko Mladić mu cyubahiro gikwiye umusirikare mukuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza