Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko agifite icyizere cy’uko igihugu cye na Ukraine bishobora kugera ku bwumvikane bugamije guhagarika intambara imaze imyaka irenga ine n’igice.
Putin yabivugiye mu nama y’ubukungu yabereye i Vladivostok, mu Burasirazuba bw’u Burusiya, ku wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026.
Yavuze ko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byiteguye gushyigikira gahunda yo kugarura amahoro, ariko umuti wa nyuma ukwiye gushakwa n’u Burusiya na Ukraine.
Ati “Turashimira buri wese ugerageza gutanga umusanzu mu kugera ku bwumvikane. Ese hari amahirwe? Ku bwanjye, arahari.”
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na we yatangaje ko intumwa za Amerika zishinzwe guhuza impande zombi zizajya i Kyiv n’i Moscow mu minsi iri imbere. Yavuze ko amatariki y’ibanze y’urwo ruzinduko yamaze kugenwa, ashimangira ko ari ingenzi ko Amerika ikomeza kugira uruhare rugaragara.
Steve Witkoff na Jared Kushner bari ku isonga muri ibi biganiro ku ruhande rwa Amerika, baheruka kujya i Moscow muri Mutarama 2026, ariko ntibari bajya i Kyiv.
Perezida Donald Trump yavuze ko yifuza ko intambara n’imfu ziyiturukaho birangira, kandi ko yizera ko bizagerwaho.
Nubwo impande zombi zagaragaje icyizere, nta ruhande rwatanze impamvu zihariye zerekana ko hari intambwe ikomeye igiye guterwa.
Putin yavuze ko ibitero Ukraine ishinjwa kugaba ku mato y’ubucuruzi n’iterabwoba rivugwa ku ndege za gisivili bigora ibiganiro by’amahoro.
Zelensky we yavuze ko Ukraine izibasira gusa ibikorwaremezo bya gisirikare by’u Burusiya, aho gushyira indege za gisivili mu kaga.
Ni nyuma y’imyaka ine n’igice y’intambara yahitanye abantu benshi. Impande zombi ziheruka guhura mu biganiro byagizwemo uruhare na Amerika muri Gashyantare, ariko kuva icyo gihe zakajije ibitero byo mu kirere no mu nyanja, byibasira ibyambu n’amato y’ubucuruzi mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, na we yavuze ko yiteze imbaraga nshya mu rugendo rw’amahoro, binyuze mu bikorwa bya politiki na dipolomasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!