IGIHE

Habuze gato ngo indege ya Perezida Zelensky igongwe na drone

0 10-09-2026 - saa 07:29, IGIHE

Habuze gato ngo indege yari itwaye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ivuye muri Moldova yerekeza i Oslo muri Norvège, igongwe n’indege itagira umupilote (drone), nk’uko Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Jonas Gahr Store, yabitangaje.

Perezida Zelensky yakoze uru rugendo ubwo yari agiye kwitabira umuhango wo gushyingura Umwami Harald V wa Norvège.

Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Store yavuze ko iyi ndege yari igiye guhaguruka muri Moldova ubwo habaga ikibazo cy’umutekano, aho yavuze ko “indege ya Perezida Zelensky yari hafi kugongwa na drone.”

Yabwiye Radiyo Televiziyo ya Leta ya Norvège (NRK) ko ibyo ari bimwe mu bibazo Perezida wa Ukraine ahura na byo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Nta yandi makuru arambuye Minisitiri w’Intebe wa Norvège yatanze ku byabaye cyangwa ku buryo byagenze.

Icyakora, umwe mu bayobozi bo mu Biro bya Perezida wa Ukraine wavuganye na AFP, yatanze ibisobanuro bitandukanye n’ibyatangajwe na Store. Uwo muyobozi yavuze ko habayeho impuruza muri Moldova nyuma y’uko drone yo mu Burusiya yinjiye mu kirere cya Moldova na Romania.

Uyu muyobozi yavuze ko kuvuga ko ubuzima bwa Perezida Zelensky bwari buri mu kaga ari ugukabya, kuko ikibazo cyari icy’impuruza y’umutekano gusa.

Perezida Zelensky yageze i Oslo ku wa Kabiri tariki 8 Nzeri 2026, aho yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Jonas Gahr Store, Minisitiri w’Imari Jens Stoltenberg ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Espen Barth Eide. Ibiganiro byibanze ku bufasha Norvège iha Ukraine, burimo n’ubufasha mu bijyanye no kurinda ikirere ndetse n’ubutabazi.

Ku wa Gatatu, Zelensky yitabiriye umuhango wo gushyingura Umwami Harald V wapfuye ku wa 28 Kanama 2026 afite imyaka 89. Uwo muhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye barimo igikomangoma William wo mu Bwongereza, Igikomangoma cy’u Buyapani Akishino ndetse n’abayobozi b’ibihugu birenga 20.

Nyuma y’uwo muhango, Perezida Zelensky yavuye muri Norvège yerekeza muri Canada aho yari agiye kugirana ibiganiro n’abandi bayobozi.

Habuze gato ngo indege ya Perezida Zelensky igongwe na drone
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza