Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yasabye ko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Yulia Svyrydenko, asimbuzwa undi muyobozi, mu rwego rwo kuvugurura imikorere ya Guverinoma no gushyira mu bikorwa gahunda nshya ya politiki y’igihugu.
Zelensky yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, aho yashimiye Svyrydenko ku kazi yakoze kuva yagirwa Minisitiri w’Intebe, avuga ko yamubereye umuyobozi wagaragaje ubushobozi, ubwitange n’imikorere myiza mu gihe yayoboraga Guverinoma ya Ukraine.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Zelensky yashimiye Yulia Svyrydenko “ku kazi ke gasobanutse, gahamye kandi katanze umusaruro” ndetse no ku myaka yamaze akorera igihugu mu nzego zitandukanye.
Yongeyeho ko yamuhaye amahirwe y’inshingano nshya zijyanye n’imibanire ya Ukraine n’umufatanyabikorwa w’ingenzi.
Perezida Zelensky ntiyatangaje uzasimbura Svyrydenko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ariko yavuze ko impinduka muri Guverinoma zigamije “gutuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nshya ya politiki rigenda neza.”
Yulia Svyrydenko yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Ukraine muri Nyakanga 2025.
Nubwo Zelensky yavuze ko Yulia Svyrydenko azahabwa izindi nshingano zikomeye, ntiyigeze asobanura neza umwanya mushya azajyaho. Icyakora, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Yaroslav Zhelezniak, yavuze ko bishoboka ko Svyrydenko azahabwa umwanya wa Ambasaderi wa Ukraine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Zhelezniak yavuze ko uku guhindura Minisitiri w’Intebe bishobora gutuma habaho impinduka nini muri Guverinoma yose, kuko amategeko ya Ukraine ateganya ko iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, n’abandi bagize Guverinoma bashobora kwegura.
Mu bantu bavugwa ko bashobora gusimbura Svyrydenko harimo Denys Shmyhal, wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari Minisitiri w’Ingufu; Mykhailo Fedorov, Minisitiri w’Ingabo; ndetse na Serhiy Koretskyi, uyobora ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cya Naftogaz.
Gusa, izina ry’uzasimbura Svyrydenko ntiryari ryatangazwa ku mugaragaro na Perezida Zelensky. Impinduka zose zigomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.
Iri vugurura rya Guverinoma rije mu gihe Ukraine ikomeje intambara n’u Burusiya imaze imyaka myinshi. Guverinoma ya Zelensky yakomeje guhangana n’ibibazo birimo imiyoborere y’igihugu mu bihe by’intambara, ubukungu ndetse no gukomeza kubona ubufasha bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Zelensky yavuze ko izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo Guverinoma igomba kugeraho, ariko ntiyatangaje izindi mpamvu zirambuye zatumye afata icyemezo cyo gusimbuza Minisitiri w’Intebe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!