Perezida wa Kenya, William Ruto, yashimiye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, nyuma y’uko Guverinoma ayoboye ibaye iya mbere mu mateka y’iki gihugu imaze igihe kirekire ku butegetsi.
Mu butumwa bwo ku wa 7 Nzeri 2026, Perezida Ruto yashimiye Meloni ku bw’iyi ntambwe avuga ko igaragaza icyizere Abataliyani bamugiriye ndetse n’ubwitange bwe mu guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Ku bw’abaturage ba Repubulika ya Kenya ndetse no ku bwanjye, ndabashimira cyane ku bw’uko Guverinoma yanyu ibaye imaze igihe kirekire ku butegetsi kurusha izindi zose mu mateka ya Repubulika y’u Butaliyani.”
Perezida Ruto yavuze ko bigaragaza ubuyobozi bwa Meloni n’umuhate wo guteza imbere imibereho myiza y’Abataliyani.
Yanagarutse ku mubano umaze igihe hagati ya Kenya n’u Butaliyani, avuga ko ibihugu byombi bikomeje kuwushimangira mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye mu iterambere ndetse n’imibanire y’abaturage.
Ati “Kenya iha agaciro ubucuti bumaze igihe kirekire n’ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’ibihugu byacu bushingiye ku kubahana, indangagaciro dusangiye n’inyungu zihuriweho.”
Perezida Ruto yavuze ko uruzinduko rwe rw’akazi yagiriye mu Butaliyani muri Mata 2026 rwagize uruhare mu kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.
Yongeye kwizeza Meloni ko Guverinoma ya Kenya izakomeza gukorana na we mu gushimangira ubufatanye hagati ya Kenya n’u Butaliyani ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Giorgia Meloni yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani mu Ukwakira 2022, ayobora ihuriro ry’amashyaka rishingiye ku mutwe wa politiki wa Brothers of Italy (Fratelli d’Italia). Guverinoma ye ni yo imaze igihe kirekire kurusha izindi zose zayoboye iki gihugu kuva Repubulika y’u Butaliyani yashyirwaho mu 1946.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!