Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, Patrice Faure, yatangaje ko imyigaragambyo y’abanyeshuri imaze gukwira mu bice bitandukanye by’u Bufaransa yafashe indi ntera ku buryo itakigenzurwa, asaba abayitabira kureka urugomo bakigaragambya mu mahoro.
Yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, nyuma y’uko ku wa Gatanu abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bashyamiranye n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aba banyeshuri baramagana ubucucike mu byumba by’amashuri, ibura rya hato na hato ry’abarimu n’inyubako z’amashuri zishaje. Bavuga ko ibyo bibazo ari ingaruka z’imyaka myinshi uburezi budahabwa ishoramari rihagije.
Kuva ku wa Mbere, abantu bagera kuri 5.000, biganjemo ingimbi n’abangavu, bamaze gutabwa muri yombi mu gihugu hose, mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeretse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Bufaransa, Agathe Foucault, yabwiye Radiyo RTL ku wa Gatandatu ko abapolisi barenga 600 na bo bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.
Abarimu n’abandi baturage na bo bagabweho ibitero, mu gihe agaciro k’imitungo yangijwe kabarirwa muri za miliyoni mirongo z’amayero.
Mu ibaruwa ifunguye yashyize ku rubuga rwa X, Faure yavuze ko iyi myigaragambyo iri kurenga igaruriro.
Yasabye abanyeshuri kureka gufunga amarembo y’amashuri no guteza imvururu, bagakoresha uburyo bwo kwigaragambya mu mahoro.
Ati “Igihe kirageze ngo dusubire ku buryo bwo kwigaragambya mu mahoro.”
Yaburiye abishora mu bikorwa by’urugomo no kwangiza imitungo ko inzego z’ubuyobozi zizabafatira ingamba zikomeye.
Faure yanavuze ko ababyeyi bafite inshingano zo kubuza abana babo kuyoborwa n’abo yise “abanyamvururu babigize umwuga” n’ababashyigikiye.
Mu gihe Guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron ikomeje gushaka uko ihosha iyi myigaragambyo irushaho kurangwa n’urugomo, amashyirahamwe y’abakozi yahamagariye abarimu guhagarika akazi.
Amashyirahamwe y’abanyeshuri yo yatangaje ko ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, hazaba imyigaragambyo mu gihugu hose.
Abashinzwe umutekano bafite impungenge ko imyigaragambyo iteganyijwe mu mujyi rwagati wa Paris ishobora kongera kubamo urugomo. Banafite impungenge ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kuyigarurira, bakayikoresha mu nyungu zabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!