Paramount Skydance yaguze Warner Bros Discovery mu masezerano afite agaciro ka miliyari 110$, ategerejweho guhindura isura y’uruganda rwa sinema, televiziyo n’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi.
Paramount ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye na sinema, televiziyo n’imyidagaduro. Mu bigo n’ibirango biyibarizwamo harimo Paramount Pictures, Paramount Television, CBS, CBS News, CBS Sports, Nickelodeon, MTV, BET, Comedy Central, Showtime, Paramount+ ndetse n’ibikorwa bya Skydance mu bijyanye na sinema, televiziyo, cartoon, imikino n’ikoranabuhanga.
Warner Bros Discovery na yo ni ikigo gikomeye mu ruganda rwa sinema, televiziyo n’imyidagaduro, kikaba cyari gisanzwe gifite ibigo n’ibirango birimo Warner Bros, HBO, HBO Max, CNN, DC Studios, Discovery Channel, Food Network, Cartoon Network, TNT, TBS, HGTV na New Line Cinema. Kuba Paramount iguze Warner Bros Discovery bivuze ko ibi bigo n’ibirango bikomeye bigiye guhurizwa munsi y’ubuyobozi bumwe.
Ikigo gishya kizavuka muri uku guhuza ibikorwa kizitwa Skydance Corporation, izina rikomoka kuri Skydance yashinzwe na David Ellison, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wayo.
Ellison yavuze ko kurangira kw’aya masezerano ari intambwe y’amateka ku ruganda rwa sinema.
Yagize ati “Kuva mu ntangiriro, intego yacu yari uguhuza izi studio ebyiri zifite amateka akomeye, tukubaka ikigo gikomeye kurushaho mu ihiganwa, gifite impano, ubushobozi n’urwego rwo kugeza inkuru nziza ku bantu bose, mu byiciro byose no ku mbuga zose. Ubu iyo ntego yabaye impamo.”
Mu buyobozi bushya, Ynon Kreiz wari Umuyobozi Mukuru wa Mattel yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije. Azibanda ku mikorere ya buri munsi no guhuza ibikorwa by’ibigo byombi, mu gihe Ellison azibanda ku ngamba z’ikigo n’ikoranabuhanga.
Mark Thompson azakomeza kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umwanditsi Mukuru wa CNN Worldwide, naho Bari Weiss akomeze kuba Umwanditsi Mukuru wa CBS News.
Nubwo Paramount yatangaje ko aya masezerano yemejwe n’inzego zishinzwe kurengera ihiganwa hirya no hino ku Isi, inzira yo kuyashyira mu bikorwa yaranzwe n’impaka n’ibibazo by’amategeko.
Netflix yari yabanje kugirana amasezerano yo kugura igice cya Warner Bros Discovery, ariko Paramount Skydance iza gutanga amafaranga menshi, bituma icyo Netflix iva muri ayo masezerano.
Abashinjacyaha bo muri Leta zigera kuri 12 muri Amerika, bayobowe n’abo muri California, bari banatanze ibirego basaba ko ayo masezerano ahagarikwa. Bavugaga ko ashobora kugabanya ihiganwa ku isoko, kuzamura ibiciro ku bakiliya no kugira ingaruka ku nzu zerekana filime n’abatanga serivisi za televiziyo.
Mu kwezi gushize, izo Leta zaje kugirana ubwumvikane na Paramount na Ellison, bifungura inzira yo kurangiza aya masezerano.
Mu byo Paramount yemeye harimo gushyiraho akanama kazaba gashinzwe kurengera ubwigenge bw’itangazamakuru muri CNN na CBS, kugira ngo amakuru akomeze gutangwa mu buryo bwigenga, butabogamye kandi bushingiye ku kuri.
Aya masezerano anateganya ko Paramount izajya isohora nibura filime 30 buri mwaka. Mu gihe itabashije kuzuza uwo mubare, izaba ishobora gusabwa kugurisha imigabane yayo ingana na 49% muri Miramax.
Paramount yasabwe kandi ko mu myaka ibiri ya mbere nibura 20% by’umusaruro wa filime zayo bizajya bikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uwo mubare uzazamuka ukarenga 30% mu myaka itatu izakurikiraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!