IGIHE

Papa Léon XIV yabazwe ikibyimba mu gihaha

0 13-10-2026 - saa 20:58, IGIHE

Papa Léon XIV yabazwe ikibyimba gito cyari mu gice kimwe cy’igihaha, igikorwa kigenda neza, ahita asubizwa mu cyumba cye mu Bitaro bya Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani.

Ibiro bishinzwe Itangazamakuru bya Vatican byabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Papa abagiwe muri ibyo bitaro.

Mu itangazo byashyize ahagaragara, byagize biti “Igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza, kirangira mu gihe cyari giteganyijwe kandi nk’uko byari byateguwe. Nyirubutungane yasubijwe mu cyumba cye.”

Papa Léon XIV yabazwe ndetse igikorwa kigenda neza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza