Vatican yatangaje ko Papa Léon XIV azajya mu bitaro ku wa Kabiri, 13 Ukwakira 2026, mbere yo kubagwa ikibyimba gito cyagaragaye muri kimwe mu bihaha bye.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 71 yatangaje ku Cyumweru ko icyo kibyimba cyabonetse ubwo yakorerwaga isuzuma ry’ubuzima. Yasobanuye ko cyagaragaye hakiri kare.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatican byemeje ko Papa Léon XIV azakirwa mu bitaro mbere ya saa Sita ku wa Kabiri. Icyakora, ntibyatangaje igihe nyirizina azabagirwa.
Nubwo yitegura kubagwa, Papa Léon XIV yakomeje gahunda ze zisanzwe ku wa Mbere, aho mu gitondo yitabiriye inama zirindwi zari zarateguwe.
Mu bo yakiriye harimo abasenyeri baturutse muri Argentine, Nicaragua na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanahuye n’abagize umuryango ukorera ibikorwa by’ubugiraneza i Roma, abashimira ibyo bakora, avuga mu ijwi rikomeye kandi ryumvikana neza.
Vatican yatangaje ko byitezwe ko azamara hafi icyumweru aruhuka kugira ngo agarure ubuzima nyuma yo kubagwa.
Inkuru igaragaza ko ikibyimba gito cyo mu bihaha gishobora kuba kitari kanseri. Umuryango w’Abanyamerika wita ku buzima bw’ubuhumekero uvuga ko muri rusange ibibyimba nk’ibyo biri munsi ya 5% ari byo biba kanseri. Ibyago byiyongera bitewe n’imyaka, ingano yabyo n’ibindi birimo kunywa itabi.
Dr Federico Venuto, ukuriye ishami ry’ubuvuzi bwo kubaga mu gituza mu bitaro bya Policlinico Umberto I i Roma, yavuze ko kubikuramo akenshi bikorwa hatabayeho kubaga ahantu hanini.
Yasobanuye ko rimwe na rimwe hifashishwa umuyoboro muto uriho camera gafasha kureba imbere mu gituza. Yabwiye Reuters ati “Ibyago byo kugira ingorane nyuma yo kubagwa biri hasi cyane.”
Papa Léon XIV yatowe muri Gicurasi 2025. Akunda siporo, zirimo tennis, kandi nta makuru azwi agaragaza ko anywa itabi cyangwa ko yari asanzwe afite ibibazo by’ubuzima.
Icyemezo cye cyo gutangaza iby’ubuzima bwe cyashimwe na Cardinal Gérald Lacroix wo muri Canada, wavuze ko yishimiye kuba Papa Léon XIV ubwe yarasobanuye ikibazo afite, agasaba amasengesho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!