NextSlide iherutse gutangaza ko yamaze kugurwa na OpenAI, aho abakozi b’iki kigo gikora porogaramu zifashishwa mu gutegura ‘presentation’ ubu basigaye bakora muri ChatGPT.
Urubuga rwa internet rwa NextSlide ubu rugaragaza ubutumwa bwa Ahmed Beshry washinze iki kigo, busobanura ibyo bakora; “porogaramu zishobora guhindura amabwiriza ahabwa mudasobwa [prompts], inyandiko ngufi, inyandiko zisanzwe, cyangwa ubushakashatsi bikavamo ibyerekanwa mu nama cyangwa mu ruhame byatunganyijwe neza kandi bishobora kuvugururwa.”
Beshry yavuze ko intego nyamukuru yari “Ugutuma itumanaho rikoresha amashusho n’amafoto [visual communication] ryoroha kugerwaho na bose kandi rigafasha abantu benshi kugaragaza ibitekerezo byabo neza.”
Mu kwihuza na OpenAI, iri tsinda “rizakomeza gukurikirana iyo ntego yo kubaka porogaramu zikoresha ubwenge buhangano zifasha abantu guhanga, gutumanaho, no guhindura ibitekerezo byabo imirimo ifite akamaro.”
Ibijyanye n’amafaranga yishyuwe iki kigo ntibyatangajwe. Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa LinkedIn, Beshry yavuze ko iri tangazo rije “rikereweho amezi make,” kuko ubugure bwabaye “mu ntangiriro z’uyu mwaka.”
Ibi bivuze ko abantu bakoresha ChatGPT n’izindi serivisi za OpenAI, bazajya bifashisha iri koranabuhanga mu gutunganya ‘presentation’ zabo hisunzwe AI mu buryo bworoshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!