Kenya yakuyeho ibyo gusaba umuntu ushaka kwiyamamariza kuba Perezida, Guverineri cyangwa kuba mu Nteko Ishinga Amategeko, kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu matora ateganyijwe 2027.
Izi mpinduka zatumye Abanya-Kenya bagera kuri 96.5%, bemererwa guhatanira imyanya ikomeye ya politiki.
Iki cyemezo cya Kenya gihuye n’imikorere y’ibindi bihugu bya Afurika nku Rwanda Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo, Uganda n’ibindi, bidasaba ibi byangombwa.
Izi mpinduka zishobora kongera cyane umubare w’abashobora kwiyamamaza mu gihugu aho abagera kuri 3.5% gusa by’abaturage ari bo bari bafite impamyabumenyi za kaminuza mu gihe cy’ibarura ry’abaturage ryo mu 2019, nk’uko Komiseri wa IEBC, Ann Nderitu, yabitangaje.
Nderitu yavuze ko izi ntambamyi zatumaga hafi 96.5% by’Abanya-Kenya batabona amahirwe yo guhatanira umwanya wa Perezida, Guverineri cyangwa imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, ibintu byatezaga impungenge z’ihezwa n’uburinganire mu kugira uruhare muri politiki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!