Guverineri wa Leta ya New York muri Amerika, Kathy Hochul, yatangaje ibihe bidasanzwe ku wa 5 Ukwakira 2026, kubera icyorezo cy’iseru. Ni bwo bwa mbere leta yo muri Amerika ifashe icyemezo nk’iki kuva umubare w’abarwayi utangiye kwiyongera mu 2025.
Icyo cyemezo kireba New York yose, kikaba cyajyanye no kongera ibyiciro by’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bemerewe gutanga urukingo rwa MMR, rukingira iseru, mumps na rubella. Cyafashwe mu gihe abarwayi bakomeje kwiyongera mu baturage bo mu byaro.
Hochul yagize ati “Nta muntu ukwiriye kuremba cyangwa gupfa azize indwara ishobora gukumirwa n’urukingo.”
Kugeza ku wa 3 Ukwakira, New York yari imaze gutangaza abantu 108 barwaye iseru muri uyu mwaka. Muri bo, 92 bayanduye kuva ku wa 15 Nyakanga, mu baturage bo mu byaro bafite igipimo gito cy’abakingiwe, batuye mu turere 18.
Iteka ryashyizeho ibihe bidasanzwe rigaragaza ko uwo mubare urenze cyane usanzwe uboneka buri mwaka. Ibiro bya guverineri byavuze ko abarwayi barindwi bari mu Mujyi wa New York, naho abandi 101 bakaba bari mu bindi bice by’iyo leta.
Kuva ku wa 15 Nyakanga, inzego z’ubuzima zo mu nzego z’ibanze zimaze gutanga doze zirenga 1.000 z’urukingo rwa MMR mu byaro.
Leta ya Pennsylvania ihana imbibi na New York na yo ihanganye n’icyorezo gikwirakwira vuba. Kugeza ku wa 2 Ukwakira, yari ifite abarwayi 977 n’abantu batanu bapfuye, ahanini mu turere two mu byaro duhana imbibi na New York.
Ku wa Mbere, abashinzwe ubuzima muri Pennsylvania batangaje ko umubare w’abarwayi wari umaze kurenga 1.000, bituma kiba icyorezo gikomeye kurusha ibindi byibasiye iyo leta mu myaka isaga 30.
Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara, CDC, kivuga ko Amerika iri mu mwaka yibasiwemo cyane n’iseru kurusha indi yose kuva mu 1991, imaze gutangaza abarwayi hafi 3.900.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!