IGIHE

Netanyahu yatangiye kuvuga muri Loni, abayobozi bamwe basiganwa basohoka

0 24-09-2026 - saa 22:27, IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagejeje ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), aho yasobanuraga ibikorwa by’igihugu cye mu ntambara yo muri Gaza, ashinja abamunenga gukwirakwiza amakuru atari yo no kwibasira Israel, mu gihe bamwe mu badashyigikiye Israel bo bahise bisohokera mu cyuma yavugiragamo.

Netanyahu yavuze ko Israel ikomeje guhangana n’ibyo yise iterabwoba rituruka ku mitwe yitwaje intwaro, ashimangira ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare Israel ikorera muri Gaza bigamije kurwanya Hamas no kureba ko umutekano w’Abanya-Israel urindwa.

Igihe Netanyahu yatangiraga kuvuga imbere y’abagize Inteko Rusange ya 81 ya Loni, bamwe mu bahagarariye ibihugu batangiye gusohoka mu cyumba cy’inama mu rwego rwo kwamagana imyitwarire ya Israel mu ntambara yo muri Gaza. Uko gusohoka kwabaye kimwe mu byagaragaje ko hakiri ikibazo gikomeye ku buryo ikibazo cya Palestine na Israel gishakirwa umuti.

Netanyahu kandi yanenze ibihugu byafashe icyemezo cyo kwemera Leta ya Palestine, avuga ko ibyo bidafasha mu kuzana amahoro ahubwo bishobora guha Hamas icyo yise igihembo nyuma y’ibitero byabaye kuri Israel.

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, yanenze Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, nyuma yo kumwita “umunyabyaha”, anenga n’abayobozi b’ibihugu byo mu Burayi bw’Uburengerazuba abashinja gukorera ku gitutu cy’“abantu bigaragambya banga Abayahudi”.

Yabwiye Mamdani ati “Wagerageje kumbuza kuza hano. Wagerageje. Wagerageje kuncecekesha. Ariko ntushobora kuncecekesha. Ntushobora gucecekesha ukuri.”

Mamdani yiyamamariza kuyobora New York yavuze ko azafata ingamba zo gutuma Netanyahu atabwa muri yombi naramuka ageze muri uyu mujyi wa Amerika. Icyakora nyuma yaje kuvuga ko yasanze nta bubasha mu buryo bw’amategeko bumwemerera bwo kubikora.

Muri iki cyumweru, Mamdani yongeye gushinja Netanyahu kuba “umuntu wateguye ubwicanyi bukorerwa Abanya-alestine”.

Yanavuze ko igihugu cye kidakwiye gucirwaho iteka kubera ibikorwa byo kwirinda, avuga ko abayobozi benshi ku Isi batumva neza ikibazo Israel ihanganye na cyo.

Yashimangiye ko Israel izakomeza ibikorwa byayo kugeza igihe izaba imaze kugera ku ntego zayo, zirimo guca intege Hamas no kugarura umutekano. Yanavuze ko igihugu cye kidashaka ko intambara ikomeza, ariko ko kitazemera ko abaturage bacyo bongera kwibasirwa.

Ku rundi ruhande, abamunenga bavuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Israel byateje ikibazo gikomeye cy’ubutabazi muri Gaza, aho abaturage benshi bahuye n’ibibazo by’ubuhunzi, kubura ibiribwa n’ibindi byangombwa by’ibanze.

Netanyahu yavuze kandi ko hari ibihugu n’abantu bakomeje gukoresha ikibazo cya Palestine mu kwibasira Israel, ashimangira ko igihugu cye kigomba gukomeza kurwanya ibyo abona nk’iterabwoba.

Netanyahu yavuze ko Israel igomba kurangiza akazi yatangiye ko guhagarika iterabwoba rya Hamas
Netanyahu agitangira kuvuga bamwe bashiriye hanze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza