IGIHE

Nepal: Umwuzure watumye abarenga 380 baburirwa irengero hafi ya Tibet

0 26-08-2026 - saa 15:43, IGIHE

Umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi wibasiye agace ka Nepal gaherereye hafi y’umupaka wa Tibet, wahitanye abantu benshi ndetse baburirwa irengero.

Reuters yanditse ko ibyondo byinshi n’ibitare byiroshye mu mugezi uri ku mupaka wa Nepal n’u Bushinwa, bituma habaho umwuzure

Amakuru yatangajwe agaragaza ko amazi menshi yaturutse ku mvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye, aho imigezi yuzuye igatwara ibintu bitandukanye ndetse ikangiza ibikorwa remezo. Uyu mwuzure wibasiye cyane agace ka Rasuwa, kari mu majyaruguru ya Nepal, hafi y’umupaka uhuza Nepal na Tibet.

Urwego rwa Nepal rushinzwe ubukerarugendo rwavuze ko abantu 384, barimo abahinde 105, Abanya-Nepal, Abanyamerika batatu n’Abongereza 12 baburiwe irengero, mu gihe abandi 22 bitabye Imana.

Raporo igaragaza ko ibikorwa byo gushakisha abantu baburiwe irengero byatangiye, harimo na ba mukerarugendo bari muri ako gace.

Abayobozi bo muri Nepal batangaje ko hateguwe ibikorwa byo kwimura abantu bari mu duce dushobora gukomeza kwibasirwa n’ibiza, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage. Ubuyobozi kandi bwakomeje gukurikirana uko ibintu byifashe no gutanga ubufasha aho bukenewe.

Uyu mwuzure wagize ingaruka no ku bikorwa by’ubwikorezi n’itumanaho, kuko imihanda imwe n’imwe yangiritse ndetse n’ibindi bikorwaremezo bikadindira. Mu duce twibasiwe cyane, abaturage bagaragaye bahangana n’amazi.

Abahanga mu byerekeye ibiza bagaragaje ko hashobora kuba indi miraba y’imvura ikomeye, bituma ibikorwa byo gutabara no gukumira izindi ngaruka bikomeza. Ubuyobozi bwasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kwitondera ahantu hashobora guteza ibyago.

Umwuzure wahitanye 22 muri Nepal
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza