Umwuzure watewe n’isuri n’inkangu wibasiye agace kegereye umupaka uhuza Nepal na Tibet mu Bushinwa, aho abantu 157 bamaze kuboneka bapfuye, mu gihe abandi benshi bagishakishwa.
Amashusho yafashwe agaragaza abantu benshi batwawe n’inkangu y’ibyondo n’amabuye, mu gihe inzego z’ubuyobozi ku mpande zombi z’umupaka zatangaje ko zitewe impungenge n’umubare munini w’abahitanywe n’ibi biza.
Inzu, imihanda n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi byangiritse ibindi bitwarwa n’amazi muri Nepal. Abayobozi bo muri Tibet na bo batangaje ko hari “abantu benshi bahitanwe n’iyi mpanuka”, ndetse ko hari abari baburiwe irengero mu gace ka Gyirong nyuma y’uko inkangu yibasiye aho abantu bambukira umupaka.
Umwe mu barokotse witwa Keshav Prasad Baral w’imyaka 68, yavuze ko yabonye urukuta runini rw’ibyondo rugenda rugana aho yari ari. Yagerageje gufata ukuboko k’umugore we kugira ngo amukure mu nzu ajye ahantu hizewe, ariko umugore we yatwawe n’ibyondo. Nyuma y’amasaha ane cyangwa atanu, yahise atabarwa na kajugujugu, ariko umugore we yari akiri munsi y’ibyondo.
Raporo zagaragaje ko umutingito wabaye muri ako gace ushobora kuba ari wo wateye inkangu, bigatuma habaho uyu mwuzure.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Nepal byatangaje ko ba mukerarugendo 484 baburiwe irengero, barimo abanyamahanga 391 n’Abanya-Nepal 93.
Umuvugizi w’ikigo cy’ubukerarugendo yavuze ko muri abo baburiwe irengero harimo Abahinde 133 bari mu rugendo rwo gusura umusozi wa Kailash muri Tibet, ahantu hafatwa nk’ahera n’Abahindu. Hari kandi Abanyamerika 47, Abanya-Australia 34, Abongereza 33 ndetse n’Abanya-Canada 24.
Abashakashatsi bavuga ko inkangu y’ibibuye n’urubura ishobora kuba yabujije imigezi gutemba igatera amazi menshi n’ibyondo gutemba ku buryo bukomeye.
Kajugujugu z’abatabazi zananiwe kugera mu duce tumwe na tumwe twa Nepal kubera imiterere y’imisozi n’amazi menshi. Amashusho yo kuri televiziyo yagaragaje inzu zasenyutse, imodoka zatwawe n’amazi ndetse n’ikiraro cy’ibyuma cyatwarwe n’umwuzure.
Ikigo cy’itangazamakuru Xinhua cyo mu Bushinwa cyatangaje ko inkangu yibasiye icyambu cya Gyirong, ikangiza imihanda, imiyoboro y’itumanaho n’amashanyarazi mu gace ka Shigatse kari hafi y’umupaka.
Igisirikare cy’u Bushinwa cyohereje indege zitagira abapilote (drones) kugira ngo zisuzume ibyangiritse, ndetse gitegura kajugujugu n’ibindi bikoresho byo gutabara.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasabye ko ibikorwa byo gushakisha ababuze bikomeza ku buryo bwagutse ndetse hakongerwa uburyo bwo gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hirindwe izindi mpanuka.
Amazi y’ibyondo yamanutse ava ahantu harehare hafi metero 2,000 hejuru y’inyanja, bituma hatangwa impuruza y’umwuzure mu bice byo mu majyaruguru y’u Buhinde bihana imbibi na Nepal.
Abayobozi bo mu ntara ya Bihar mu Buhinde batangaje ko abantu bagera ku 5.000 bamaze kwimurwa mu duce dutandatu, mu gihe hateganywaga kwimura abantu bari hagati ya 10.000 na 12.000.
Uruzi Bhote Koshi rutangirira muri Tibet rukanyura muri Nepal, aho ruhurira n’uruzi Trishuli rukomeza rugana mu Buhinde nk’uruzi rwa Gandak.
Umwaka ushize, umwuzure w’uru ruzi wahitanye abantu icyenda abandi 24 barabura, usenya “Friendship Bridge” ihuza Nepal n’u Bushinwa, bituma ubwikorezi n’ubucuruzi bihagarara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!