IGIHE

Mushiki wa Senateri Lindsey Graham aziyamamariza kumusimbura muri Sena

0 21-07-2026 - saa 07:32, IGIHE

Darline Graham, mushiki wa Senateri Lindsey Graham witabye Imana, yatangaje ko aziyamamariza manda yuzuye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gukomeza guhagararira Leta ya South Carolina.

Darline Graham yari aherutse kugirwa Senateri by’agateganyo kugira ngo yuzuze umwanya wasizwe na musaza we, kugeza mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2027.

Mu cyumweru gishize, Perezida Donald Trump yamusabye kwiyamamariza uwo mwanya mu matora y’ibanze adasanzwe y’Ishyaka ry’Aba-Republicain, ateganyijwe kubera muri South Carolina ku wa 11 Kanama 2026.

Mu kiganiro ‘Hannity’ gitambuka kuri Fox News, Darline Graham yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma yo kugitekerezaho no kukiganiraho n’umuryango we.

Yagize ati “Maze igihe kinini nsenga kandi nganira n’umuryango wanjye. Numva nshoboye kubikora kandi mfite amahoro mu mutima. Ese bizaba bigoye? Yego, nta gushidikanya.”

Lindsey Graham, wamaze imyaka 20 muri Sena ya Amerika, yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2026, azize uburwayi bw’umutima.

Uyu munyapolitiki wahoze ari umwe mu banengaga Trump, nyuma yaje kuba umwe mu banyapolitiki bo mu Ishyaka ry’Aba-Republicain bamushyigikiye cyane.

Depite Ralph Norman wo muri South Carolina na we yatangaje ko aziyamamariza gusimbura Lindsey Graham muri Sena.

Ishyaka ry’Aba-Republicain muri South Carolina rizakoresha amatora y’ibanze ku wa 11 Kanama. Mu gihe nta mukandida uzaba abonye amajwi arenga 50%, icyiciro cya kabiri kizaba ku wa 25 Kanama.

Uzatsinda mu Ba-Republicain azahangana na Annie Andrews wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrate, mu matora rusange ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026.

CJ Westfall uyobora Ishyaka ry’Aba-Republicain mu Karere ka Dorchester, yavuze ko yasabye ko ubuyobozi bw’ishyaka busuzuma niba Darline Graham yujuje ibisabwa mbere y’uko abakandida bemezwa burundu.

Imihango yo kwibuka Lindsey Graham izabera i Washington ku wa 28 Nyakanga, ikomereze muri South Carolina ku wa 29 Nyakanga.

Darline Graham aziyamamariza gusimbura musaza we muri Sena
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza