Mu bimukira hafi ibihumbi 50 binjiye mu gace ka Ceuta muri Espagne mu munsi umwe, abarenga ibihumbi 48 bamaze gusubira muri Maroc nyuma y’uko habaye umuvundo ukomeye wahitanye 57 muri bo.
Guverinoma ya Espagne yatangaje ko benshi muri abo bimukira basubiye inyuma ku bushake, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zongereye imbaraga mu bikorwa byo gucunga umupaka wa Ceuta na Maroc.
Umuyobozi uhagarariye Guverinoma ya Espagne muri Ceuta yavuze ko imirambo y’abantu 57 yabonetse ku ruhande rw’igihugu cyabo, ndetse hashobora kuba hari abandi bapfuye ku ruhande rwa Maroc.
Bamwe bapfuye barohamye mu nyanja, abandi bagwa mu muvundo ubwo bageragezaga kwinjira muri Ceuta ku bwinshi.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne yatangaje ko ku wa 30 Nyakanga 2026, abimukira bagera ku bihumbi 50 bari bamaze kwinjira muri Ceuta, gusa ngo kugera ku mugoroba wo ku wa 31 Nyakanga, abarenga 48.300 bari bamaze gusubira muri Maroc.
Iki kibazo cyateje umwuka mubi i Burayi, aho bamwe mu bayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basabye Espagne kugikemura vuba.
U Butaliyani bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo amasezerano ya Schengen arebana no kudakumira ingendo hagati y’ibihugu by’i Burayi, kugira ngo aba bimukira batinjirayo.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yasuye Ceuta avuga ko igikorwa cy’aba bimukira kivogera ubusugire bw’igihugu cyabo kandi ko kubasubiza muri Maroc byihutishwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!