IGIHE

Mu 2027 umwenda w’u Bufaransa uzaba wararenze ibyo bwinjiza ho 21,7%

0 20-09-2026 - saa 12:18, IGIHE

Minisiteri y’Imari y’u Bufaransa yatangaje ko umwenda w’igihugu uteganyijwe kuzagera ku rwego rwo hejuru mu 2026, aho uzaba ungana na 119.3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), mbere yo kuzazamuka ukagera kuri 121.7% muri 2027.

Ibi byatangajwe ku wa 19 Nzeri mu nyandiko yashyikirijwe Inama Nkuru ishinzwe Imari ya Leta (High Council of Public Finances), urwego rusuzuma niba imibare y’amafaranga Leta iteganya gukoresha n’ayo izinjiza ihura kuri.

Imibare ya Leta igaragaza ko mu 2025 umwenda w’u Bufaransa wari ugeze ku 115.7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe mu 2019 wari utaragera ku 100%.

Minisiteri y’Imari kandi yavuze ko iteganya ko uyu mwaka uzarangira igihugu gifite ikinyuranyo mu ngengo y’imari (budget deficit) kingana na 5.4%.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, iki kinyuranyo gishobora kuba kiri munsi ya 5.5% mu ngengo y’imari ya 2026

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, Lecornu yatangaje gahunda yo kuzigama miliyari 54 z’Amayero mu ngengo y’imari ya 2027, ariko iyi gahunda ishobora guhura n’imbogamizi kubera kutumvikana gukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’igitutu abaturage bashyira kuri Leta kubera izamuka ry’ubuzima buhenze.

Mu 2027 umwenda w’u Bufaransa uzaba wararenze ibyo bwinjiza ho 21,7%
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza