IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Suède yeguye nyuma yo gutsindwa amatora

0 17-09-2026 - saa 20:31, IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Suède Ulf Kristersson, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka yari ayoboye ritsinzwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora rusange y’igihugu.

Kristersson yatangaje ubwegure bwe mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Kane, nyuma y’uko ibyavuye mu ibarura ry’amajwi ry’ibanze byagaragaje ko hari amajwi agera ku 50.000 y’ikinyuranyo hagati y’impande zombi mu gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 10.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Magdalena Andersson wo mu Ishyaka Social Democrats ryagaragaje ko rishobora kubona imyanya 176 mu Nteko Ishinga Amategeko ya Suède igizwe n’imyanya 349. Ku rundi ruhande, ihuriro ry’amashyaka ya Kristersson ryari riteganyijwe kubona imyanya 173.

Kristersson, yari ashyigikiwe na Sweden Democrats, ishyaka ryari rifite uruhare rukomeye mu gushyigikira guverinoma ye. Yari yarasezeranyije ko abarigize bazahabwa imyanya muri guverinoma mu gihe yari kongera gutsinda amatora.

Mu itangazo rye, Kristersson yavuze ko yeguye mu nshingano ze kugira ngo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mushya atangire inzira yo gushaka umuyobozi mushya uzashyigikirwa n’abadepite.

Magdalena Andersson yavuze ko Abanya- Suède batoye icyerekezo gishya cy’igihugu, ndetse yatangiye ibiganiro n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi agamije kureba uko hashyirwaho ubuyobozi bushya.

Nyuma y’amatora yo mu 2022, byatwaye iminsi 37 kugira ngo hashyirweho guverinoma, naho mu 2018 bikaba byaratwaye iminsi 134.

Ibarura ry’amajwi rizakomeza mbere y’uko ibyavuye mu matora byemezwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Ulf Kristersson yeguye nyuma yo gutsindwa amatora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza