IGIHE

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yemeye ko afite ibimenyetso by’uruhare rw’u Burusiya muri Brexit

0 12-10-2026 - saa 07:39, IGIHE

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yatangaje ko afite amakuru yemeza ko u Burusiya bwivanze muri kamarampaka yo mu 2016, yasize Abongereza batoye ko igihugu cyabo kiva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Burnham yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Rest is Politics, giteganyijwe gusohoka kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026.

Yasobanuye ko ubwo yageraga ku butegetsi, yasabye inzego zibishinzwe kumusobanurira niba u Burusiya bwarivanze muri iyo kamarampaka.

Yagize ati “Nahawe igisubizo gisobanutse neza ko koko bwivanze.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko twatinze kugira icyo dukora kuri iki kibazo, kandi ntitwasobanuriye abaturage bihagije urugero ibikorwa bituruka mu mahanga bigamije guhungabanya imikorere ya politiki yacu bigezeho.”

Icyakora, Burnham ntiyagaragaje uburyo u Burusiya bwivanze muri iyo kamarampaka cyangwa niba ibyo bikorwa byaragize ingaruka ku byavuye mu matora.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bikomeje no mu Budage no mu Bufaransa, aho u Burusiya bushinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije kuyobya abaturage.

Ati “Nta gushidikanya ko hari amakuru y’ibinyoma n’ayobya abaturage akomoka mu Burusiya, akwirakwizwa muri politiki y’u Budage.”

Icyakora, itsinda Britain Unbound, rishyigikiye Brexit, ryamaganye ibyo Burnham yavuze, rivuga ko bigamije gutesha agaciro icyemezo Abongereza bafashe mu 2016.

Ryagize riti “Nta mpamvu ifatika yo kwemera ko ukwivanga k’u Burusiya kwagize uruhare mu byavuye muri kamarampaka yo mu 2016.”

Muri iyo kamarampaka, Abongereza 51,9% batoye kuva muri EU, mu gihe 48,1% bashakaga ko igihugu cyabo kigumamo. U Bwongereza bwayivuyemo ku mugaragaro ku wa 31 Mutarama 2020.

Mu 2020, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ishinzwe Iperereza n’Umutekano yasohoye raporo yanenze Guverinoma zagiye zisimburana ku butegetsi kubera kudafata ingamba zihagije zo gukumira ukwivanga k’u Burusiya muri politiki.

Iyo raporo ntiyemeje niba u Burusiya bwaragerageje guhindura ibyavuye muri kamarampaka ya Brexit.

U Burusiya bwakomeje guhakana ibyo birego, buvuga ko butivanga mu matora y’ibindi bihugu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yashinje u Burusiya kwivanga mu matora yabukuye muri EU
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza