IGIHE

Minisitiri w’Intebe Burnham yaba ashaka gusubiza u Bwongereza muri EU?

0 30-09-2026 - saa 08:37, IGIHE

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yatangaje ko kongera kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari kimwe mu byo Guverinoma ishobora gusuzuma, mu rwego rwo kuvugurura umubano w’igihe kirekire hagati y’igihugu cye n’u Burayi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Burnham yavuze ko kuva muri EU k’u Bwongereza byateje ingaruka mbi mu mubano w’iki gihugu n’u Burayi, kurusha ibyiza. Yagaragaje ko ashaka gusuzuma ibishoboka kugira ngo uwo mubano urusheho kuba mwiza.

Icyakora, ntiyemeje ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gusubira muri EU, ahubwo yavuze ko hakwiye gusuzumwa inzira zitandukanye, hakarebwa ibyiza n’ibibi bya buri imwe.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ku wa Kabiri, mu nama y’ishyaka ry’Abakozi, yari yijeje ko azaganira ku buryo bwo kurushaho kwegera EU, mu nama iteganyijwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Abajijwe kuri BBC Radio 4 niba ashaka ko u Bwongereza bwongera kwinjira muri EU, Burnham yasubije ko yifuza “gusuzuma inzira zihari”.

Yavuze ko mu bihe byashize yashyigikiye ko igihugu cye cyazongera kwinjira muri uyu muryango akiriho, ariko asobanura ko ibyo bidasobanuye ko bigomba kuba ubu.

Ati “Dushobora kuguma uko turi. Iyo na yo ni inzira ishoboka rwose, niba abantu batekereza ko ari ho dukwiye kuguma.”

Yakomeje avuga ko hari n’izindi nzira zirimo kwinjira mu ihuriro rya gasutamo rya EU cyangwa mu isoko rimwe ry’uyu muryango.

Ati “Dushobora gusuzuma ibyo George Osborne yavuze ku ihuriro rya gasutamo, tukareba ibyo Liberal Democrats bavugiye mu nama yabo ku isoko rimwe, cyangwa tukagera ku rwego rwo kongera kwinjira muri EU.”

Yongeyeho ati “Biragaragara rero ko hari inzira zigomba gusuzumwa, kandi tugomba kureba ibishoboka, ibyiza n’ibibi bya buri imwe.”

Burnham yavuze ko adashaka ko ikibazo cy’umubano na EU gikomeza gusigara kidafitiwe umurongo uhamye. Yifuza ko hagaragazwa neza aho u Bwongereza bushaka kugana mu myaka icumi iri imbere.

Yijeje ko inama izahuza u Bwongereza na EU mbere y’uko umwaka urangira izaba umwanya wo kugaragaza inzira zitandukanye z’umubano w’igihe kirekire. Yavuze ko azashaka ubwumvikane ku nzira izatoranywa, ariko ntiyasobanura uko buzagerwaho.

U Bwongereza bwinjiye mu Muryango w’Ubukungu bw’u Burayi (EEC), waje kuvamo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku wa 1 Mutarama 1973.

Bwawuvuyemo ku mugaragaro ku wa 31 Mutarama 2020, nyuma y’imyaka 47, binyuze muri gahunda yiswe Brexit.

Icyo cyemezo cyaturutse kuri referandumu yabaye ku wa 23 Kamena 2016, aho 51,9% by’abatoye bashyigikiye kuwuvamo.

Mu mpamvu z’ingenzi abashyigikiye Brexit batangaga harimo gushaka ko igihugu cyongera kugira ububasha busesuye bwo kwishyiriraho amategeko no kugenzura imipaka n’abimukira, aho gukomeza kugengwa n’amwe mu mategeko n’amabwiriza bya EU.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yatangaje ko kongera kwinjira muri EU ari kimwe mu byo Guverinoma ishobora gusuzuma
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza