IGIHE

Michelle yahishuye inshuro imwe rukumbi Obama yamutumyeho mu biro bya Perezida wa Amerika

0 14-11-2018 - saa 10:16, Mukaneza M.Ange

Nubwo bagaragara nk’abantu bunze ubumwe kandi bahorana, Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko igihe cy’akazi batabonanaga ku buryo inshuro imwe gusa ariyo yamutumije mu biro.

Mu gitabo ‘Becoming’ yashyize hanze, Michelle yavuze ko mu myaka umunani umugabo we yayoboye Amerika, mu masaha y’akazi buri wese yabaga ahugiye mu nshingano ze. Kuri we ngo akazi ni akazi, niba banageze mu rugo ubwo inshingano ziba zihindutse.

Yahishuye ko inshuro imwe rukumbi umugabo we yamutumyeho, ari igihe ishuri rya Sandy Hook Elementary riri muri leta ya Connecticut ryagabwagaho igitero mu 2012, ubwo Adam Lanza yarasaga abana 20 n’abantu bakuru batandatu ndetse nawe akiyica.

Ubwo ibyo byabaga, Michelle yanditse ko yari ari kuvuga imbwirwaruhame, abamufasha mu mirimo ye babimumenyesha asoje.

Muri icyo gihe ngo nibwo umunyamabanga we Tina yamumenyesheje ko Barack amukeneye, atari ibijyanye n’akazi ahubwo ashaka kumuhumuriza.

Michelle ati “Umugabo wanjye yari ankeneye, iyi niyo nshuro yonyine mu myaka umunani yasabye kumbona mu masaha y’akazi. Twembi twakoze ibushoboka ngo tube turi kumwe mu bihe bitoroshye.”

“Ubwo ninjiraga muri ‘Oval Office’, njye na Barack twahoberanye bucece. Nta kintu cyari gihari cyo kuvuga. Nta magambo.”

Nk’uko Michelle abisobanura, ngo nubwo Barack nta ngaruka zikomeye zari zamugezeho ugereranyije n’abahaturiye cyangwa abari babuze ababo, nka perezida yasobanuriwe byose uko byagenze, ibintu byamugoye kwakira kubera ukuntu akunda abana.

Igitabo ‘Becoming’ cyagiye hanze ku itariki ya 13 Ugushyingo, kigaruka ku buzima bwite bwa Michelle Obama, urugendo yanyuzemo kugeza umugabo we abaye perezida n’uko yahuye n’ibyago byo gukuramo inda akitabaza ikoranabuhanga ngo abashe kubyara abakobwa be babiri.

Barack na Michelle Obama ngo mu masaha y'akazi ntibakundaga kubonana ku buryo mu myaka umunani yose inshuro imwe ariyo yabwiye umugore we ko akeneye ko amusanga mu biro

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza